00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Israel yasubitse irekurwa ry’imfungwa 620 z’Abanya-Palestine

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 23 February 2025 saa 08:33
Yasuwe :

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe wa Israel, byatangaje ko igikorwa cyo kurekura imfungwa 620 z’Abanya-Palestine cyasubitswe kugeza igihe izindi mbohe z’Abanya-Israel zizarekurwa mu cyubahiro hatabayemo kubaharabika muri Gaza.

Igikorwa cyo kurekura izi mfungwa cyari giteganyijwe ku wa 22 Gashyantare 2025, mu gihe na Hamas yagombaga kurekura imbohe esheshatu z’abantu bazima bari basigaye kurekurwa mu cyiciro cya mbere.

Minisitiri w’Intebe Benjamin Netanyahu, kuri uyu 23 Gashyantare 2025, yatangaje ko ibyo kurekura imfungwa z’abanya-Palestine byabaye bisubitswe kugeza igihe “irekurwa ry’imbohe zindi rizemerezwa kandi ntibongere kubakoza isoni binyuze mu migenzo yabo.”

Israel yavuze ko uburyo bakoresha barekura imbohe batwaye bugwate atari bwo kubera ko baba bari kubatesha agaciro ndetse no kubakoresha mu nyungu zabo za politiki.

Netanyahu yongeye gusubiramo ko mu gihe ibintu byose bitakubahirizwa uko babisaba biteguye igihe icyo ari cyo cyose kugera ku ntego z’intambara byaba binyuze mu biganiro cyangwa imirwano.

Uyu muyobobozi yahamije ko isaha n’isaha biteguye gusubukura imirwano ikaze ku barwanyi b’umutwe wa Hamas muri Gaza.

Icyiciro cya mbere cy’amaserano y’agahenge kimaze ibyumweru bitanu hakaba habura icyumweru kimwe ngo kirangire.

Hagiye hakurikizwa ingingo zitandukanye zirimo ko hadakwiye kuba imirwano, guhererekanya imbohe n’imfungwa ku mpande zombi, ingabo za Israel zavuye mu bice bimwe bituwe bya Gaza ndetse n’ubutabazi bw’ibanze bwagiye buboneka muri Gaza.

Ariko mu mpera z’iki cyiciro cya mbere hagiye hagaragara kutumvikana aho bitazwi neza niba azakomeza mu cyiciro cya kabiri kubera ko hagiye habamo kurenga ku byo bumvikanye nubwo hari ibyakurikijwe.

Israel yasubitse ibyo gufungura imfungwa kubera agasuzuguro imbohe zayo zisuzugurwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .