Itsinda ry’Abanyapolitiki bahagarikiwe Visa na Israel ririmo depite Julie Ozenne wo mu ishyaka riharanira kurengera ibidukikije, depite Soumya Bourouaha na Senateri Marianne Margate, bombi bo mu ishyaka ry’Aba-Communistes. Harimo kandi François Ruffin na Alexis Corbiere, bahoze ari abadepite.
Iri tsinda ry’Abanyapolitiki ryashyize hanze itangazo ku wa 20 Mata 2025 rivuga ko ryatumiwe n’uhagarariye inyungu z’u Bufaransa muri Israel, mu ruzinduko rw’iminsi itanu rwo gusura ibice bigize iki gihugu ndetse no hafi y’umupaka ugihuza na Palestine.
Riti “Iyo biba byari kuba ari ugukomeza imibanire mpuzamahanga ndetse n’umuco w’amahoro. Habura iminsi ibiri ngo tujyeyo, ubuyobozi bwa Israel bwahagaritse Visa zacu zituma twinjira kandi zari zaremewe mu gihe cy’ukwezi kumwe gushize.”
Bagaragaje ko gukurirwaho Visa bigiye kuzana ikibazo gikomeye mu mibanire iri hagati y’ibihugu byombi, ndetse bahamagarira Perezida Emmanuel Macron kugira nawe icyo yakora.
Ibi bije nyuma y’aho Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, atangaje ko mu Nteko rusange ya Loni izaterana muri Kamena 2025, igihugu cye kizemera ukubaho kwa Leta ya Palestine.
Ni ibintu bitigeze bishimisha Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, avuga ko kwemera Leta ya Palestine byaba ari nk’igihembo gihambaye ku iterabwoba.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!