00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Israel yahagaritse Visa z’Abadepite b’Abafaransa bashyigikiye Palestine

Yanditswe na Kangabe Nadia
Kuya 21 April 2025 saa 11:55
Yasuwe :

Guverinoma ya Israel yahagaritse Visa z’Abadepite b’Abafaransa bashyigikiye ko habaho Leta ya Palestine.

Itsinda ry’Abanyapolitiki bahagarikiwe Visa na Israel ririmo depite Julie Ozenne wo mu ishyaka riharanira kurengera ibidukikije, depite Soumya Bourouaha na Senateri Marianne Margate, bombi bo mu ishyaka ry’Aba-Communistes. Harimo kandi François Ruffin na Alexis Corbiere, bahoze ari abadepite.

Iri tsinda ry’Abanyapolitiki ryashyize hanze itangazo ku wa 20 Mata 2025 rivuga ko ryatumiwe n’uhagarariye inyungu z’u Bufaransa muri Israel, mu ruzinduko rw’iminsi itanu rwo gusura ibice bigize iki gihugu ndetse no hafi y’umupaka ugihuza na Palestine.

Riti “Iyo biba byari kuba ari ugukomeza imibanire mpuzamahanga ndetse n’umuco w’amahoro. Habura iminsi ibiri ngo tujyeyo, ubuyobozi bwa Israel bwahagaritse Visa zacu zituma twinjira kandi zari zaremewe mu gihe cy’ukwezi kumwe gushize.”

Bagaragaje ko gukurirwaho Visa bigiye kuzana ikibazo gikomeye mu mibanire iri hagati y’ibihugu byombi, ndetse bahamagarira Perezida Emmanuel Macron kugira nawe icyo yakora.

Ibi bije nyuma y’aho Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, atangaje ko mu Nteko rusange ya Loni izaterana muri Kamena 2025, igihugu cye kizemera ukubaho kwa Leta ya Palestine.

Ni ibintu bitigeze bishimisha Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, avuga ko kwemera Leta ya Palestine byaba ari nk’igihembo gihambaye ku iterabwoba.

Perezida Emmanuel Macron amaze igihe arebana ay’ingwe na Benjamin Netanyahu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .