Mu mashusho yanyujijwe kuri televiziyo, Minisitiri w’Intebe Benjamin Netanyahu yavuze ko Iran na Hezbollah muri iki gihe ari bwo bidafite imbaraga ugereranyije n’ibihe byose byashize, ndetse yemeza ko Israel igiye kuba ihagaritse ibitero kuri Iran nubwo intambara itari yahagarara.
Ati “Ubu kurasa bibaye bihagaze kuko Israel yihoreye ku bitero byagabwe na Iran."
Ibinyamakuru byo muri Amerika bivuga ko ubwo Iran yarasaga misile muri Israel, Perezida Donald Trump yahamagaye Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, amusaba kudasubiza Tehran.
Nubwo Trump yasabye Netanyahu kudasubiza, ab’imbere muri Israel bo bakomeje kumushyiraho igitutu, bamusaba kurasa Tehran ndetse birakorwa
Netanyahu yavuze ko Iran niyongera guhirahira ikagaba ibindi bitero iraswa bikomeye.
Ati “Iran nikora ikosa ikongera kutugabaho ibitero, tuzasubizanya imbaraga nyinshi. Israel ifite uburenganzira busesuye bwo kwirwanaho kandi ikabikora ku rwego rwose byakenerwaho.”
Netanyahu yavuze ko yavuganye na Perezida wa Amerika Donald Trump kuri iyi ntambara by’umwihariko kuva ku Cyumweru ubwo impande zombi zatangiraga kurasanaho.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!