00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Israel yaburiye Turikiya bikomeje guhiganira ubutwari muri Syria

Yanditswe na IGIHE
Kuya 19 August 2026 saa 10:28
Yasuwe :

Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yavuze ko Israel itazihanganira ko Turikiya ishyira ingabo zayo muri Syria, ashimangira ko Guverinoma ye yari yaragaje neza aho ihagaze kuri icyo kibazo ariko ko bizaba ngombwa ko igira icyo ikora kugira ngo Turikiya ibyumve neza.

Ku wa 19 Kanama, Netanyahu yavuze ko Israel itazihanganira ko Turikiya yubaka ubushobozi bwa gisirikare muri Syria kuko uko ubwo bushobozi bugenda bwagukira mu majyepfo, bishyira umutekano wayo mu kaga.

Aya magambo yavuze nyuma y’umunsi umwe Ingabo za Israel, IDF, zigabye igitero ku kigo cya gisirikare kiri hafi ya Idlib, ku bilometero hafi 298 uvuye ku mupaka wa Israel na Syria.

Netanyahu yaburiye Turikiya ku bikorwa nk’ibyo bya gisirikare muri Syria, agaragaza ko iki gihugu kidakwiye kwiroha mu muriro.

Yongeyeho ati “Ubutumwa bwari bwatanzwe ariko bigaragara ko batabwumvise, bityo twakoze ibishoboka kugira ngo babwumve neza kurushaho.”

Turikiya yamaganye yivuye inyuma ibyo yise “ibirego bidafite ishingiro” byatanzwe na Israel ku bijyanye n’imyitwarire yayo ya gisirikare muri Syria, nyuma y’uko Israel igabye igitero ku kigo cya gisirikare cy’indege cya Syria kiri hafi y’umupaka wa Turikiya.

Ku wa Kabiri, Israel yagabye ibitero byo mu kirere ku kigo cya gisirikare cy’indege cya Abu al-Duhur kiri hafi ya Aleppo, ibintu byamaganiwe kure na Turikiya ndetse binengwa na Amerika yavuze ko icyo gitero cyari ukuzamura ubushyamirane bitari ngombwa.

Mu itangazo Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, Benjamin Netanyahu byasohoye mu ijoro ryo ku wa Kabiri, byavuze ko Syria yari hafi kurenga ku byo yari yarumvikanyweho na Israel mu bijyanye n’umutekano, yemera ko ingabo za Turikiya zoherezwa kuri icyo kigo cy’indege.

Byavuze ko izo ngabo zashyira umutekano wa Israel mu kaga kandi ko itazabyihanganira.

Mu gusubiza, Turikiya yavuze ko ibyo Israel ishinja Ankara bishingiye ku mugambi wa Netanyahu wo gukomeza ubushotoranyi, byongeraho ko amahoro arambye mu karere ashobora kugerwaho gusa Israel yubahirije amategeko mpuzamahanga kandi igahagarika politiki yayo y’ubushotoranyi no gukoresha igitutu.

Ibitero byo ku wa Kabiri byatumye umwuka ukomeza kuba mubi hagati ya Israel na Turikiya mu bijyanye n’umutekano, ndetse n’amagambo akarishye impande zombi zikomeje guterana ku kibazo cya Syria, aho ingabo z’ibihugu byombi zikorera.

Israel ifite ingabo mu majyepfo ya Syria mu rwego rwo kugenzura no gukumira ko imitwe ya gisirikare iyirwanya yabona aho imenera.

Ibikora kandi mu buryo bwo kubuza ibihugu byo mu karere bifitanye amakimbirane na yo nka Iran na Turikiya gushyira ibirindiro cyangwa ibikoresho bya gisirikare by’ingenzi hafi y’umupaka wayo.

Ni mu gihe Turikiya yaguye ibikorwa byayo bya gisirikare n’ijambo ifite muri Syria, igera no mu bice byinshi by’icyo gihugu, mu rwego rwo kugira uruhare mu ishyirwaho ry’inzego nshya z’umutekano muri Syria.

Turikiya ni igihugu cya kabiri gifite abasirikare benshi muri OTAN kandi yabaye umwe mu bafatanyabikorwa bakomeye ba Perezida wa Syria, Ahmed al-Sharaa.

Ankara ishinja Tel Aviv kugerageza guhungabanya Syria no guca intege ubuyobozi bushya bwayo. Turikiya yakomeje gusaba amahanga gushyira igitutu kuri Israel no gufata ingamba zituma yubahiriza ubusugire bwa Syria.

Turikiya iri guhugura ingabo za Syria, kuyifasha kongera kubaka inzego za Leta n’ibikorwaremezo.

Umwaka ushize, Turikiya na Israel, byari bisanzwe zitavuga rumwe ku ntambara yo muri Gaza, byashyizeho uburyo bwo guhanahana amakuru kugira ngo hirindwe ko habaho ibikorwa bishobora guteza amakimbirane muri Syria.

Intumwa yihariye ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Syria na Iraq, Tom Barrack, yabwiye Reuters nyuma y’ibitero byo ku wa Kabiri ko Washington iri gushaka uko yashyiraho uburyo bwo kwirinda ko Israel, Turikiya na Syria bishyamirana.

Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yaburiye Turikiya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages