00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Israel: Urukiko Rukuru rwahaye umugisha icyemezo cya Netanyahu cyo kwirukana Minisitiri w’Ingabo

Yanditswe na Twagirayezu Patrick
Kuya 8 November 2024 saa 07:07
Yasuwe :

Urukiko Rukuru rwa Israel rwashyigikiye icyemezo cya Minisitiri w’Intebe, Benjamin Netanyahu, cyo kwirukana Minisitiri w’Ingabo, Yoav Gallant, nyuma y’uko rwakiriye ubusabe bw’abaturage benshi basaba ko rwaburizamo icyo cyemezo.

Nubwo urukiko rwatangaje ko rwatunguwe n’igihe yafatiye iki cyemezo bitewe n’intambara Israel irimo, ariko rwemeje ko Minisitiri w’Intebe afite uburenganzira bwo gushyiraho no gukuraho abaminisitiri bitewe n’impamvu zitandukanye zirimo n’iza politiki.

Netanyahu yirukanye Gallant avuga ko atakimwizera kandi batumvikana ku myanzuro imwe n’imwe kandi bari mu ntambara zitandukanye zisaba ko bakorana batishishanya.

Umucamanza, Yael Wilner, yavuze ko Minisitiri w’Intebe afite uburenganzira n’ububasha bwo guhindura guverinoma ku mpamvu izo ari zo zose.

Abashyigikiye Gallant bavuze ko kumwirukana mu gihe cy’intambara bizashyira mu kaga umutekano w’igihugu, ariko urukiko rwanzura ko ububasha bwa Minisitiri w’Intebe buruta izo mpungenge zose.

Netanyahu yirukanye Minisitiri w'Intebe avuga ko atakimwizera
Yoav Gallant wari Minisitiri w'Ingabo muri Israel yakuwe ku nshingano zo kuyobora iyi Minisiteri.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .