00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Israel: Umugore wa Netanyahu yatutse umukozi acibwa asaga miliyoni 30

Yanditswe na

Ntakirutimana Deus

Kuya 14 February 2016 saa 09:48
Yasuwe :

Umugore wa Minisitiri w’Intebe wa Israel, Sara Netanyahu, yaciwe amande nyuma gutuka akandagaza abakozi be, ndetse umwe muri bo akaba yaramureze mu rukiko.

Sara Netanyahu, yaciwe n’urukiko amande y’amadolari ya Amerika ibihumbi 43, asaga miliyoni 30 mu mafaranga y’u Rwanda, azira ko yatutse bikomeye umukozi umukorera mu rugo, Meni Naftali.

Ibyo bitutsi ngo byagize ingaruka ku bakozi, kuko byatumye badakora akazi kabo uko bikwiye nk’uko BBC yabitangaje.

Sara Netanyahu yatangaje ko ibimuvugwaho ari ukumubeshyera, kuko ngo abanye neza n’abakozi be.

Ibyo biriyongera ku birego uwo mugore akurikirianyweho na Polisi akekwaho gukoresha amafaranga ya leta mu nyungu ze bwite n’umuryango we.

Kuwa Mbere w’iki cyumweru, Sara Netanyahu yitabye Polisi ku nshuro ya kabiri kugira ngo abazwe ibijyanye n’iryo koreshwa ry’amafaranga ya leta mu buryo buranyije n’amategeko, nyuma yaho ku munsi wa mbere yari yamaze amasaha atandatu asubiza ibibazo bya Polisi ishinzwe gukurikirana ibyaha byakozwe n’abantu bari mu nzego zo hejeru.

Sara Netanyahu, umugore wa Benjamin Netanyahu
Sara Netanyahu, yitaba kuri Polisi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages