Netanyahu yabazwe ku wa 29 Ukuboza 2024, kubera uburwayi bw’impyiko n’ibihaha, ibyatumye ataboneka mu rukiko ngo yisobanure ku byaha aregwa mu rubanza rwagombaga kuba mu cyumweru gishije.
Amakuru atangazwa n’ikinyamakuru Haaretz cyo muri Israel, avuga ko Netanyahu yari asanganywe ikibazo cy’ibihaha, aho yagiye yivuza mu ibanga rikomeye kuva mu 2014.
Ibikorwa byo kwivuza byakorwaga rwihishwa harimo kugenda mu ijoro no gukoresha imodoka zitamenyerewe nk’izitwara ibikoresho byo gusukura.
Urubanza rwo kuburanisha Netanyahu ku byaha aregwa rwarasubitswe kubera uburwayi gusa igihe rwimuriwe ntabwo cyari cyatangazwa.
Netanyahu yarezwe ibyaha bitatu birimo kwikubira umutungo, ruswa, no kunyuranya n’amategeko mu bikorwa byagaragajwe mu mwaka wa 2019. Ibyo byaha byose ntabwo abyemera ahubwo avuga ko ari ibihimbano bigamije kumuvanaho mu rwego rwa politiki.
Urubanza rwe rwatangiye mu 2020 ariko rwagiye rusubikwa kenshi kubera icyorezo cya COVID-19 ndetse n’ntambara hagati ya Israel na Hamas mu gace ka Gaza.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!