00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Israel: Netanyahu ari mu bitaro birinzwe cyane nyuma yo kubagwa

Yanditswe na Ayera Belyne
Kuya 30 December 2024 saa 07:14
Yasuwe :

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, byatangaje ko nyuma y’uko abazwe ameze neza, ubu akaba yajyanywe mu bitaro biri mu nzu irinzwe cyane i Yeruzalemu mu rwego rwo kumurinda ibitero bishobora kugabwa biturutse ku ntambara iki gihugu kirimo.

Netanyahu yabazwe ku wa 29 Ukuboza 2024, kubera uburwayi bw’impyiko n’ibihaha, ibyatumye ataboneka mu rukiko ngo yisobanure ku byaha aregwa mu rubanza rwagombaga kuba mu cyumweru gishije.

Amakuru atangazwa n’ikinyamakuru Haaretz cyo muri Israel, avuga ko Netanyahu yari asanganywe ikibazo cy’ibihaha, aho yagiye yivuza mu ibanga rikomeye kuva mu 2014.

Ibikorwa byo kwivuza byakorwaga rwihishwa harimo kugenda mu ijoro no gukoresha imodoka zitamenyerewe nk’izitwara ibikoresho byo gusukura.

Urubanza rwo kuburanisha Netanyahu ku byaha aregwa rwarasubitswe kubera uburwayi gusa igihe rwimuriwe ntabwo cyari cyatangazwa.

Netanyahu yarezwe ibyaha bitatu birimo kwikubira umutungo, ruswa, no kunyuranya n’amategeko mu bikorwa byagaragajwe mu mwaka wa 2019. Ibyo byaha byose ntabwo abyemera ahubwo avuga ko ari ibihimbano bigamije kumuvanaho mu rwego rwa politiki.

Urubanza rwe rwatangiye mu 2020 ariko rwagiye rusubikwa kenshi kubera icyorezo cya COVID-19 ndetse n’ntambara hagati ya Israel na Hamas mu gace ka Gaza.

Benjamin Netanyahu akomeje kurindirwa umutekano mu bitaro nyuma yo kubagwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .