Ibi biganiro byabaye ku wa 3 Ukuboza 2025 ku cyicaro cy’ingabo za Loni mu gace ka Naqoura muri Liban. Byitabirwe n’abahagarariye ingabo n’abayobozi bahagarariye abasivili ku mpande zombi.
Umuvugizi wa Netanyahu yasobanuye ko ari intambwe ikomeye iganisha ku bufatanye mu bihe bizaza.
Ibiganiro byabaye mu gihe Amerika isaba ko impande zombi zitangira kugirana ibiganiro mu buryo butaziguye, nyuma y’uko umutekano ku mipaka wongeye kugorana.
Minisitiri w’Intebe wa Liban, Nawaf Salam, yavuze ko ubufatanye ubwo ari bwo bwose mu bukungu na Israel bwashoboka ari uko habanje kubaho amasezerano y’amahoro arambye, kandi avuga ko ibikorwa byo kwambura burundu intwaro Hezbollah bisaba ko Israel iva mu bice yigaruriye.
Netanyahu yakomeje gushishikariza Liban gushyira mu bikorwa amasezerano azwi nka Abraham Accords, yashyizweho umukono n’ibihugu by’Abarabu n’ibiyobowe n’ubutegetsi bwa Kiyisilamu yatumye bigirana umubano mwiza na Israel.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!