Israel yubuye ibitero ku mutwe wa Hezbollah ukorera muri Liban ku wa 2 Werurwe, ubwo uyu mutwe ushyigikiwe na Iran watangiraga kurasa ku butaka bwa Israel.
Kuva icyo gihe Israel yarasaga muri Iran no muri Liban icyarimwe.
Minisitiri w’Intebe Benjamin Netanyahu ku wa 9 Mata 2026 yasohoye itangazo rivuga ko Liban imaze iminsi isaba ko habaho ibiganiro biganisha ku mahoro arambye.
Ati “Hagendewe ku busabe bwa Liban buhora bugaruka bwo kuyoboka ibiganiro bitaziguye, nasabye Guverinoma gutangira ibiganiro na Liban vuba bishoboka. Ibiganiro bizibanda ku kwambura intwaro Hezbollah no gutangiza umubano w’amahoro hagati ya Israel na Liban.”
Leta ya Liban igaragaza ko ibitero bya Israel byahitanye abantu 1.700 abandi barenga miliyoni bava mu byabo.
Reuters yanditse ko ibi bitero byahitanye abarwanyi babarirwa muri 400 ba Hezbollah.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!