00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Israel na Liban bitegerejwe mu biganiro by’amahoro

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 April 2026 saa 07:43
Yasuwe :

Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yatangaje ko yategetse ko hatangizwa ibiganiro na Liban bizanaganirwamo ingingo yo kwambura intwaro umutwe wa Hezbollah.

Israel yubuye ibitero ku mutwe wa Hezbollah ukorera muri Liban ku wa 2 Werurwe, ubwo uyu mutwe ushyigikiwe na Iran watangiraga kurasa ku butaka bwa Israel.

Kuva icyo gihe Israel yarasaga muri Iran no muri Liban icyarimwe.

Minisitiri w’Intebe Benjamin Netanyahu ku wa 9 Mata 2026 yasohoye itangazo rivuga ko Liban imaze iminsi isaba ko habaho ibiganiro biganisha ku mahoro arambye.

Ati “Hagendewe ku busabe bwa Liban buhora bugaruka bwo kuyoboka ibiganiro bitaziguye, nasabye Guverinoma gutangira ibiganiro na Liban vuba bishoboka. Ibiganiro bizibanda ku kwambura intwaro Hezbollah no gutangiza umubano w’amahoro hagati ya Israel na Liban.”

Leta ya Liban igaragaza ko ibitero bya Israel byahitanye abantu 1.700 abandi barenga miliyoni bava mu byabo.

Reuters yanditse ko ibi bitero byahitanye abarwanyi babarirwa muri 400 ba Hezbollah.

Benjamin Netanyahu yasabye guverinoma ye gutangira ibiganiro na Leta ya Liban bizibanda ku kwambura intwaro Hezbollah

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages