Ibi Ben-Gvir yabivuze nyuma y’ibitero bya drones Hezbollah yagabye ku basirikare ba Israel bari mu majyepfo ya Liban, bigahitana bamwe muri bo.
Ben-Gvir umaze iminsi yamaganwa n’amahanga kubera ubuhezanguni bwe, yagize ati “Israel ikwiye gusubira mu ntambara ikomeye muri Libani kuko yakomeje kujenjekera ibitero bya Hezbollah.”
Uyu munyapolitiki yavuze yeruye ati “Aya Libani akwiye guhagarikwa” ndetse ngo Israel ikwiye kwenyegeza ibitero byayo kuri Hezbollah.
Ibi bibaye mu gihe Amerika na Iran bikomeje ibiganiro bishobora guhagarika intambara yo mu Burasirazuba bwo Hagati yatangiye mu mpera za Gashyantare 2026.
Ibi biganiro kandi biganisha no ku guhagarika intambara ya Israel n’imitwe yitwaje intwaro ishyigikiwe na Leta ya Iran irimo Hezbollah na Hamas ikorera mu Ntara ya Gaza muri Palestine.
Nubwo muri Mata 2026 Perezida wa Amerika, Donald Trump yari yatangaje agahenge k’iminsi 10 hagati ya Israel na Libani, imirwano ntiyahagaze burundu.
Ben-Gvir amaze iminsi ku gitutu cyinshi cyatewe n’amashusho yashyize ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza imfungwa zari zijyanye imfashanyo muri Gaza ziri gutotezwa n’ingabo za Israel.
Izi mfungwa zari zigize itsinda Global Sumud ryashinzwe n’impirimbanyi z’uburenganzira bw’ikiremwamuntu zo mu bihugu bitandukanye, cyane cyane iby’i Burayi.
Aya mashusho yatumye Leta y’u Bufaransa itangaza ko Minisitiri Ben-Gvir atemerewe gukandagira i Paris, u Butaliyani na bwo buhamagaza Ambasaderi wa Israel kugira ngo atange ibisobanuro.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!