Abanya-Ukraine 25.000 bahunze intambara yo muri Ukraine ya 2022 ni bo barebwa n’iki kibozo. Impushya zo kuba muri Israel zigomba kongerwa buri mwaka, ariko ibyangombwa bafite ubu bizarangira mu mpera za Ukuboza 2025.
Israel ntiyakunze kwakira neza abimukira benshi b’Abanya-Ukraine, cyane cyane abatuzuza ibisabwa n’itegeko rizwi nka Law of Return.
Ni itegeko rivuga ko niba abantu ari Abayahudi, yemerewe kwimukira muri Israel byoroshye. Abana babo, abuzukuru babo, ndetse n’abo bashakanye na bo barabyemerewe. Abatari Abayahudi akenshi ntibemererwa n’iri tegeko.
Ryashyizweho mu 1950 kugira ngo ritange ahantu hizewe ho gutura ku Bahahudi bari hirya no hino ku Isi, cyane cyane nyuma y’Intambara ya Kabiri y’Isi.
Abanya-Ukraine batari Abayahudi bakunze guhabwa uburenganzira bwo kuba mu gihugu igihe gito gusa. Amamabwiriza abagenga aba akaze.
Kwinjira mu gihugu biba bigoye, kandi ntibemererwaga kubona uburenganzira bwo gutura igihe kirekire cyangwa inkunga y’imibereho y’igihe kirambye.
Ibi byatumye abo muri Ukraine bamwe bagorwa n’imibereho.
Kuva nta Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu uri mu nshingano muri iki gihe, umwanzuro kuri iki kibazo usigaye mu maboko ya Minisitiri w’Intebe Benjamin Netanyahu, ariko nta cyemezo arafata.
Urwego rushinzwe Abinjira n’Abasohoka muri Israel, rwatangaje ko ruri kugenzura iki kibazo kandi ko umwanzuro uzatangazwa vuba.
Mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), inkunga ihabwa abimukira b’Abanya-Ukraine na yo ikomeje kugabanyuka. Ibihugu bimwe byatangiye kugabanya inkunga bitewe n’ubukungu butifashe neza.
U Budage na Pologne ni bimwe mu bihugu bya EU bicumbikiye abimukira benshi b’Abanya-Ukraine. Biherutse kugabanya inyungu n’ubufasha mu mibereho bitewe n’uko inkunga yagabanyutse.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!