Yabitangaje kuri uyu wa Kane mu kiganiro n’abanyamakuru, nyuma y’iminsi inzego z’ubuvuzi n’imiryango mpuzamahanga batabaza, bagaragaza ko gufungira Gaza ibikomoka kuri peteroli biri gushyira mu kaga ubuzima bwa benshi.
Aljazeera yatangaje ko mu bitaro 35 biri muri Gaza, ibisigaye biri gukora ari 16 kubera ko nta bikomoka kuri peteroli bihari n’umuriro w’amashanyarazi ukaba warahagaritswe. Ni mu gihe buri kanya ibyo bitaro biri kwakira inkomere z’abarashweho n’ingabo za Israel.
Lt Gen Halevi yavuze ko biteguye gutanga inzira ibikomoka kuri peteroli bikinjira muri Gaza mu gihe bizaba bibaye ngombwa.
Ati “Kugeza ubu nta bikomoka kuri peteroli turajyanayo. Dukurikiranira hafi uko byifashe. Mu cyumweru gishize, batubwira ko ibikomoka kuri peteroli mu bitaro bigiye gushira nyamara ntibishire. Tuzabirebaho nibibaho, ibikomoka kuri peteroli bizarekurwa.”
Uyu muyobozi yavuze ko nibaramuka bemeye gukomorera ibikomoka kuri peteroli, nabwo bazakurikirana bakamenya ko ikoreshwa icyo yaganewe.
Ukwezi kugiye gushira Israel yinjiye mu ntambara nyuma y’ibitero yagabweho n’umutwe wa Hamas uyobora intara ya Gaza.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!