00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Isi ishobora kubura amafunguro miliyari 10 buri cyumweru kubera intambara yo muri Iran

Yanditswe na IGIHE
Kuya 1 May 2026 saa 02:48
Yasuwe :

Inganda zikora ifumbire mvaruganda zatangaje ko intambara yo muri Iran ishobora gutuma amafunguro miliyari 10 ataboneka buri cyumweru kubera ingaruka zo kubura uko ifumbire igera ku masoko.

Umuyobozi Mukuru w’Uruganda rwa mbere rukora ifumbire n’intungabihingwa ku Isi rwa Yara, Svein Tore Holsether yabwiye BBC ko gufungwa k’umuhora wa Hormuz ari ikibazo gikomeye ku gutunganya ibiribwa Isi ikeneye.

Yavuze ko ibura ry’ifumbire mvaruganda rishobora kuzatuma umusaruro ukomoka ku buhinzi uba muke, bikabyara indi ntambara y’ibiribwa. Ibihugu bikennye byo bizahura n’ingaruka zikomeye.

Holsether yashimangiye ko ubu ifumbire ingana na toni miliyoni 500 ikoze muri nitrogene itari gukorwa ku Isi kubera intambara yo muri Iran yafunze umuhora wa Hormuz.

Ati “Ibyo bisobanuye iki ku musaruro w’ibiribwa? Ndaza kubona amafunguro [amasahane] miliyari 10 atabonetse buri cyumweru kubera kubura ifumbire mvaruganda.”

Svein Tore Holsether yashimangiye ko kudakoresha ifumbire irimo nitrogene bishobora gutuma umusaruro w’ubuhinzi uzagabanyukaho 50%.

Yasobanuye ko ingaruka zo kubona umusaruro muke zizagaragara cyane mu bihugu bya Aziya y’Amajyepfo, Afurika na Amerika y’Amajyepfo.

By’umwihariko ibihugu byo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara isanzwe ikoresha inyongeramusaruro itari nyinshi ni yo ishobora kuzahura n’ingaruka zikomeye.

Abasesenguzi bagaragaza ko intambara ya Amerika na Iran ikomeje gukaza umurego yazatuma ibiribwa bibona umugabo bigasiba undi.

Kugeza ubu akagunguru k’ibikomoka kuri peteroli bidatunganyije kari hejuru y’amadorali 110 mu gihe mbere y’uko iyi ntambara itangira kari muri 70 $.

Inganda zikora ifumbire mvaruganda zatangiye guteguza inzara mu gihe intambara yo muri Iran yaba itarangiye vuba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages