Uyu muryango watangaje ko iyi mibare ari iyo kugeza muri Nzeri 2023. Ibihugu bya Ukraine, Sudani, Burma na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nibyo biza ku isonga mu kugira impunzi nyinshi zahunze amakimbirane, hagakurikiraho Afghanistan na Somalia.
By’umwihariko Somalia benshi bahunze amapfa n’imyuzure mu gihe abandi bahunze umutekano muke.
Kimwe cya kabiri cy’impunzi zose isi ifite ubu, zavuye mu bihugu byazo zihungira mu bindi.
Umuyobozi Mukuru wa UNCHR, Filippo Grandi yatangaje ko kugeza ubu amaso yose Isi yayerekeje ku bugizi bwa nabi buri muri Gaza, nyamara hari ibindi bice byinshi ku Isi nabyo bikeneye kwitabwaho.
Yasabye Isi yose gushyira hamwe mu kurandura ibitera amakimbirane kuko ariyo ntandaro nyamukuru y’ubuhunzi.
Imibare ya Loni ntabwo ikubiyemo Abanye-Palestine miliyoni 1,4 bahunze by’umwihariko mu ntara ya Gaza, nyuma y’ibitero umutwe wa Hamas wagabye kuri Israel, nayo ikihimura.
Nibura impunzi miliyoni esheshatu nizo ziyongereyeho ugereranyije n’umwaka ushize ubwo habarurwaga miliyoni 108.4.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!