Isaac Herzog abaye Perezida wa 11 wa Israel nyuma yo gutsinda amatora ahigitse Miriam Peretz bari bahanganye. Abadepite 87 batoye Herzog mu gihe 27 ari bo batoye Peretz.
Azasimbura Reuven Rivlin mu kwezi gutaha muri manda y’imyaka irindwi izatangira ku ya 9 Nyakanga 2021.
Nyuma yo gutsinda amatora Herzog yagize ati “Niteguye kuba Perezida wa buri wese. Nzumva buri rwego na buri muntu.”
Yakomeje ashimangira ko azubaka ikiraro gihuza abaturage bari imbere mu gihugu n’abatuye mu mahanga. Agaruka ku bibazo bimutegereje, yavuze ko ari byinshi kandi nta gikwiye gushyirwa ku ruhande.
“Ni ingenzi kuvura ibikomere biri muri sosiyete yacu. Tugomba kurengera isura ya Israel mu ruhando mpuzamahanga, kurwanya ibitero bikorerwa abayahudi n’urwango ku Banya-Israel no kurinda inkingi za demokarasi yacu.”
Minisitiri w’Intebe, Benjamin Netanyahu yacyeje Isaac Herzog kubera intsinzi yegukanye nka Perezida mushya wa Israel.
Yagize ati “Ndamwifuriza intsinzi ikomeye mu izina ry’abanya-Israel bose. Ndashimira Miriam Peretz ku bwa kandidatire ye kandi ndahamya ko azakomeza gutanga umusanzu we mu kubaka Israel nk’uko yabikoze mu buzima bwe bwose.”
Herzog ni uwo mu muryango w’abakunze kuvamo abategetsi bo ku rwego rwo hejuru muri Israel. Ni umuhungu wa Chaim Herzog wavukiye muri Irland akaba yarabaye Perezida wa gatandatu wa Israel, wayoboye manda ebyiri z’imyaka 10, kuva 1983 kugeza 1993. Mu nshingano yabayemo mbere harimo ko Herzog yahagarariye Israel muri Loni imyaka itatu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!