Ibi byatangajwe mu gihe Amerika yakomeje kugaba ibitero ku bice bitandukanye bya Iran, mu gihe cy’iminsi ine ikurikirana. Ku rundi ruhande, Iran nayo yarashe ibisasu bya missile n’indege zitagira abapilote ku birindiro by’ingabo za Amerika biri muri Jordan, Kuwait, Qatar, Bahrain na Oman.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga bya Iran, Iran yamaganye ibyo yise “ibitero by’ubugome” bya Amerika, ivuga ko ibihugu byo mu Kigobe cy’Aba-Perse bitagomba guhinduka “ahantu ho gushoreza intambara itemewe kandi y’ubugizi bwa nabi” igamije guhungabanaya Iran.
Iran yasabye ibihugu biyikikije kubahiriza inshingano zabyo zijyanye n’amategeko mpuzamahanga, bikabuza ibindi bihugu gukoresha ubusugire bwabyo n’ibikoresho bihari mu kugaba ibitero kuri Iran.
Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Iran, Esmaeil Baghaei, yavuze ko ibikorwa bya Iran bitagomba gufatwa nk’ibitero, ahubwo ko ari uburenganzira bwo kwirwanaho bwemewe n’amategeko mpuzamahanga. Yavuze ko ibitero bya Iran ku birindiro by’ingabo za Amerika mu majyepfo y’Ikigobe cy’Aba-Perse ari igikorwa cyo kwirinda.
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres, yasabye impande zose kwirinda ibikorwa bishobora kongera amakimbirane, asaba ko hafatwa ingamba zihuse zo kugabanya ubushyamirane.
Iyi ntambara yatangiye nyuma y’ibitero bya Amerika na Israel kuri Iran ku wa 28 Gashyantare 2026. Nyuma yaho, impande zombi zari zahagaritse imirwano nyuma y’amasezerano y’agahenge yabaye muri Mata, ndetse zikaza gusinya amasezerano y’ubwumvikane ku wa 17 Kamena.
Gusa imirwano yongeye kubura nyuma y’uko impande zombi zitumvikanye ku buryo ayo masezerano agomba gukurikizwa ndetse n’ikibazo cy’Umuhora wa Hormuz. Iran yatangaje ko yawufunze ku bwato butwara ibicuruzwa mu rwego rwo gusubiza ibitero bya Amerika na Israel.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!