Byatangajwe n’umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Iran, Esmail Baghaei, ku wa 06 Gicurasi 2026.
Yagize ati “Nibimara kwigwaho no kunozwa, Iran izohereza uko ibibona muri Pakistan.”
Ni nyuma y’uko Perezida wa Amerika, Donald Trump, mu gitondo cyo ku wa 06 Gicurasi 2026, yavuze ko intambara ishobora kurangira vuba Iran niramuka yemeye gutanga ibyo yayisabye.
Ati “Reka dutekereze ko Iran yemeye gutanga ibyo twemeranyijweho, n’ubwo ari ikintu gikomeye cyo kwibwira ariko iyi ntambara y’amateka yahita irangira ndetse inzira ya Hormuz yahita ifunguka ku mpande zombi harimo na Iran.”
Ibi bibaye mu gihe Iran na yo iherutse guha Amerika ingongo 14 nshya zo kwibandaho kugira ngo amasezerano yo guhagarika intambara agerweho.
Icyakora kuri ubu ingingo ibihugu byombi biri kurebaho ni izoroheje zo gutuma intambara ihagarara ndetse n’inzira ya Hormuz igafungurwa, ibindi nka gahunda ya Iran yo gukora intwaro za nucleaire zikazaba zigwabo nyuma.
Ku rundi ruhande ariko Trump yagaragaje ko nta gahunda ya vuba yo kongera guhura nk’ibihugu ngo biganire kuri aya masezerano, kuko no kuri iyi nshuro izi ngingo zicishwa kuri Pakistan ikora nk’umuhuza hagati y’ibihugu byombi.
Iran na yo yari yagaragaje ko nta gahunda ifite yo kwitabira ibindi biganiro na Amerika nyuma y’uko ibyo bagiranye bwa mbere ntacyo byatanze, dore ko ku wa 24 Mata 2026 Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araqchi, yari Islamabad muri Pakistan ariko akanga kujya mu biganiro.
Uwo munsi byari biteganyijwe ko Araqchi ahahurira n’intumwa yihariye ya Donald Trump, Steve Witkoff na Jared Kushner, ariko Iran ibabera ibamba birangira Trump asubitse urugendo rw’izo ntumwa ze.
Intambara ya Amerika, Israel na Iran yatangiye ku wa 28 Gashyantare 2026, ubwo Amerika yagabaga ibitero muri Iran byasize byishe abayobozi bakuru bari mu nama i Tehran barimo Ayatollah Ali Khamenei wari umuyobozi w’Ikirenga wa Iran.
Imwe mu ngaruka zikomeye zatewe n’iyi ntambara ni ifungwa ry’inzira ya Hormuz inyuramo 20% by’ibikomoka kuri peteroli byoherezwa ku Isi yose, yafunzwe na Iran.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!