Minisitiri w’Intebe wa Pakistan, Shehbaz Sharif ari na we umaze igihe ari umuhuza hagati ya Amerika na Iran yavuze ko amasezerano mu buryo bw’inyandiko yamaze kugerwaho, hasigaye gutegura izindi ntambwe zikurikira ngo asinywe.
Perezida wa Amerika Donald Trump yashyize ku rukuta rwe ubutumwa bwa Abbas Araghchi bwasabaga abanyamakuru kudashidukira hejuru bavuga ku bikubiye mu masezerano.
Ibitangazamakuru byo muri Iran byatangaje bimwe mu bikubiye muri aya masezerano ariko Trump ahita avuga ko ibyatangajwe byose nta kuri kurimo.
Impande zombi zimaze iminsi mu mirwano, yubuye mu buryo bukomeye biturutse ku gitero cyahanuye indege ya Amerika yari iri gucunga umutekano mu kirere cy’inzira ya Hormuz.
Amerika yahise itangira kugaba ibitero bikomeye kuri Iran, na yo isubiza irasa ku bigo bya gisirikare bya Amerika mu Burasirazuba bwo Hagati. Amerika yasubitse ibitero byayo kuri Iran ku wa 11 Kamena 2026, ubwo Trump yari amaze kubwira ko abari mu biganiro byo guhagarika intambara bageze ku ntambwe ishimishije.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!