00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Iran yavuze ku bihano bikakaye Amerika yayifatiye

Yanditswe na IGIHE
Kuya 21 August 2026 saa 12:24
Yasuwe :

Iran yatangaje ko igiye gutegura ingamba zo guhangana n’ibihano by’ubukungu Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikomeje kongera, zivuga ko zizaheza iki gihugu mu bukungu.

Umuyobozi w’Inteko Ishinga Amategeko ya Iran, Mohammad Baqer Qalibaf, yavuze ko igihugu cye kigomba gushaka uburyo bwo guhangana n’ibi bihano, avuga ko ubukungu n’umutekano bifitanye isano rikomeye.

Qalibaf yavuze ko Amerika na Israel bakomeje intambara y’ubukungu nyuma yo kunanirwa gutsinda Iran na Iraq mu buryo bwa gisirikare. Yabivugiye mu nama yagiranye n’abahagarariye ubucuruzi bo muri Iran na Iraq i Baghdad.

Ati “Iyo urebye umutungo n’ibikoreshofatizo by’ibihugu by’Abayisilamu, urabona ko abanzi bacu baza kubinyaga. Ni yo mpamvu tugomba gutegura gahunda zo guhangana n’ibihano bidafite ishingiro kugira ngo tubashe kubitsinda.”

Aya magambo yatangajwe nyuma y’uko Minisitiri w’Imari wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Scott Bessent, atangaje ko igihugu cye cyafashe ingamba zikomeye z’ibihano kuri Iran. Bessent yavuze ko ibisobanuro birambuye kuri izo ngamba bizatangazwa nyuma.

Qalibaf yasabye ko umubano mu bukungu hagati ya Baghdad na Tehran urushaho gushyirwamo imbaraga. Yavuze ko ibihugu byombi bishobora gukoresha amafaranga yabyo mu bucuruzi kugira ngo bigabanye kwishingikiriza ku idorari rya Amerika.

Amerika yo ivuga ko yiteguye guheza Iran mu bikorwa by’ubucuruzi n’ibindi bihugu bikorana ubucuruzi harimo u Bushinwa, u Buhinde, Iraq n’ibindi.

Iran yahamije ko yiteguye guhangana na Amerika yayifatiye ibihano

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages