Mu kiganiro Minisitiri Abbas Araghchi yagiranye na Fox News ku wa Mbere tariki 21 Nyakanga 2025, yavuze ko "Ntabwo byigeze biba muri politike ya Iran kuba yasiba Israel ku ikarita."
Yakomeje avuga ko nubwo bimeze gutyo, Iran izakomeza gushyigikira imitwe yitwaje intwaro ishyigikiye ukubaho kwa Palestine.
Ati "Twemera ko iyi mitwe, Hamas, Hezbollah n’Aba-Houthis barwanira impamvu yumvikana. Twarabashyigikiye haba mu buryo bwa politike n’ubundi."
Uyu mudipolomate yavuze ko Amerika yahaye intwaro Israel kugira ngo yice abaturage ba Palestine.
Minisitiri Araghchi atangaje ibi nyuma y’igihe gito intambara igihugu cye cyari gihanganyemo na Israel irangiye, bigizwemo uruhare na Amerika.
Israel ishinja Iran n’ibindi bihugu bigendera ku mahame ya Isram umugambi mubi wo gushaka kuyisiba ku ikarita, nubwo ivuga ko bitazashoboka.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!