Yabitangaje ku Cyumweru nyuma y’uko Amerika yavuze ko ishobora gushyiraho ibihano bishya kuri Iran. Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Imari muri Amerika, Scott Bessent, yavuze ko igihugu cye gishobora gushyiraho “ibihano bikomeye kurusha ibindi byose byigeze gushyirwaho” kuri Iran.
Araqchi yavuze ko ibihano bishya bitazahindura imyitwarire ya Tehran. Yagize ati “Kuba abayobozi ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika baravuye ku bikorwa bya gisirikare bakerekeza ku gukoresha ibihano bishya, bigaragaza ko izindi nzira zose zananiranye kandi ko bihebye.”
Yongeyeho ko Washington igomba kugirana ibiganiro na Iran mu buryo bwubwubahane.
Ati “Bagomba kuvugana na Iran mu buryo bwubaha kugira ngo haboneke igisubizo gishingiye ku butabera n’icyubahiro.”
Minisitiri Araqchi yavuze ko ibikorwa bya Amerika, birimo ibihano cyangwa ibikorwa bya gisirikare, byananiranye kandi ko n’ibihano bishya ntacyo bizageraho.
Yagize ati “Ntabwo twigeze dutinya. Ibikorwa byabo byose, yaba ibihano cyangwa izindi ntambwe za gisirikare bafashe, byarananiwe, kandi iki kibazo gishya na cyo kizananirana.”
Iran kandi yahuye n’ingaruka ku bikorwa byo gutwara ibikomoka kuri peteroli mu nzira ya Hormuz, bituma ibiciro bya lisansi bizamuka ku isoko mpuzamahanga.
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, na we yavuze ko igihugu icyo ari cyo cyose cyafasha Iran gishobora guhura n’ibihano by’ubukungu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!