Aya masezerano amaze igihe aganirwaho ariko atarashyirwaho umukono anakubiyemo ibyo gukemura intambara imaze iminsi muri Liban n’izindi ntambara.
Abbas Araghchi yabwiye Televiziyo y’Igihugu ko amasezerano azanareba ku bindi bishobora kuvamo umwuka mubi hagati ya Amerika na Iraa, Amerika ikazagomba kwandika itangazo ryemeza ko yubaha ubusugire bwa Iran.
Ati “Ubushotoranyi bugomba guhagarara, kandi Abanya-Iran bagomba kubahwa.”
Uyu muyobozi yavuze ko Iran yiteguye gusubira mu ntambara niba Amerika ari cyo gisubizo ihisemo.
Ati “Mu gihe ingingo zikubiye mu masezerano y’imikoranire zaba zitubahirijwe, amasezerano ya nyuma ntabwo azasinywa.”
Intambara yari yubuye hagati ya Iran na Amerika yahagaze ku wa 11 Kamena nyuma y’uko Trump amenyeshejwe ko abari mu biganiro hari intambwe bamaze gutera.
Impande zombi zihamya ko amasezerano yo guhagarika intambara azasinywa vuba nubwo hatazwi umunsi nyirizina.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!