Umuyobozi mukuru wo muri Iran yabwiye Reuters ko inzego z’iki gihugu zigomba kwitegura ko umwuka mubi ushobora kurushaho kwiyongera mu nzira ya Hormuz no mu karere muri rusange.
Yavuze ko Tehran yiteguye gufata “ibyemezo bikomeye”, kandi ko ishobora kugaba igitero kugira ngo ice intege ibikorwa bya gisirikare bya Amerika muri Hormuz.
Muri Kamena, Iran na Amerika bari basinye amasezerano y’agateganyo agamije guhagarika intambara, abaha iminsi 60 yo kugera ku masezerano yagutse ku bijyanye na gahunda ya Iran y’ingufu za nucléaire n’ibihano Amerika yayifatiye.
Ayo masezerano yavugaga ko ibikorwa bya gisirikare ku mpande zose bigomba guhagarara ako kanya kandi burundu. Icyakora, yahise ntiyubahirijwe kubera kutumvikana ku micungire y’Inzira ya Hormuz, inzira y’amazi inyuramo hafi kimwe cya gatanu cya peteroli ikoreshwa ku Isi.
Perezida wa Amerika Donald Trump, abajijwe niba Washington ishaka kongera igihe cy’ayo masezerano y’agateganyo, yavuze ko bitazabaho.
Nubwo bimeze bityo, hari amakuru avuga ko ubutegetsi bwa Trump bwafunguye ibiganiro bitaziguye mu buryo bw’ibanga n’umutwe w’ingabo za Iran wa Islamic Revolutionary Guard Corps, IRGC.
Axios yatangaje ko Tulsi Gabbard, wahoze ayobora urwego rw’ubutasi rwa Amerika, yavuganye n’umuyobozi wo muri Iraq ufite umubano ukomeye na IRGC, hanyuma ubutumwa bwa Amerika bugashyikirizwa Umugaba wa IRGC, Gen. Ahmad Vahidi.
Jared Kushner, umukwe wa Trump akaba n’intumwa ye yihariye, yavuze ko ibiganiro hagati ya Leta ya Amerika n’inzego zitandukanye za Leta ya Iran bishobora kuba biri ku rwego rukomeye kurusha mbere.
Ku rundi ruhande, Iran yavuze ko ingingo ya gatanu y’amasezerano yo muri Kamena yayihaga uburenganzira bwo gucunga Inzira ya Hormuz, isangiye na Oman, inshuti ya Amerika. Washington yo yarabihakanye.
Imirwano yongeye kubura nyuma y’uko Iran irashe ku bwato yavugaga ko bwashakaga kunyura muri Hormuz bukoresheje inzira itemewe.
Umuyobozi wo muri Iran yavuze ko Amerika igomba kubahiriza ingingo zose z’amasezerano mu byumweru bike biri imbere kugira ngo ibiganiro bikomeze.
Iran kandi iri kuganira na Oman ku masezerano yo gucunga Inzira ya Hormuz, ivuga ko impande zombi ziri hafi kumvikana.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!