00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Iran yatangiye guhorera ’abaturage bayo bane bishwe n’ibitero bya Amerika bari mu bukwe’

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 September 2026 saa 01:17
Yasuwe :

Iran yatangiye ibitero byo kwihorera kuri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma yo kuyishinja kugaba igitero cyahitanye abantu bane, barimo umwana, bari mu birori by’ubukwe mu majyepfo y’igihugu.

Igitero cyahitanye abantu bane, barimo umwana, cyabaye ku wa Kabiri tariki ya 1 Nzeri 2026, ubwo ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zagabaga ibitero ku bice byo mu majyepfo ya Iran, aho misile yaguye ku nzu yari irimo kuberamo ibirori by’ubukwe mu gace ka Kuhestak, mu ntara ya Hormozgan.

Croix-Rouge ya Iran yavuze ko ibice by’iyo misile ari byo byahitanye abo bantu ndetse bigakomeretsa abandi basaga 50. Nyuma y’aho Iran ishinje Amerika kwica abo basivili, Ingabo zayo zatangiye ibitero byo kwihorera mu rukerera rwo ku wa Gatatu tariki ya 2 Nzeri 2026, zigaba ibitero bya misile n’indege zitagira abapilote ku birindiro bya Amerika muri Jordan, Kuwait, Iraq na Bahrain.

Leta za Kuwait na Jordan zatangaje ko zagerageje guhangana n’ibitero bya Iran.

Ingabo za Amerika zavuze ko zizi amakuru y’abaguye muri icyo gitero, ariko ko zitajya zigaba ibitero ku basivili nkana. Zatangaje ko ibitero zagabye kuri Iran byari bigamije gusubiza “ibitero byageragejwe” byari byibasiye ingabo za Amerika n’amato y’ubucuruzi muri Hormuz.

Mohammad Bagher Ghalibaf, uhagararira Iran mu biganiro by’amahoro, yashinje Washington ibikorwa by’ubwicanyi, avuga ko “iyo igihugu gikora nka Shitani, kigahitamo ibyo kigomba gutera nka Shitani, kikica nka Shitani, kiba ari Shitani.”

Ibisasu byangijwe iyi nzu yaberagamo ibirori by’ubukwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages