00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Iran yashyizeho ibihembo bihanitse ku mugore uzica abasirikare ba Amerika

Yanditswe na IGIHE
Kuya 16 August 2026 saa 06:42
Yasuwe :

Igisirikare cya Iran cyatangaje ko kizajya gitanga igihembo kingana na 30.000$ ku muntu uzica cyangwa agafata umusirikare wa Amerika, mu gihe umugore uzakora icyo gikorwa azajya ahabwa inshuro ebyiri z’ayo mafaranga.

Ni icyemezo cyatangajwe kuri iki Cyumweru tariki 16 Kanama 2026.

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Iran, Amir Hatami, yavuze ko iyi gahunda yashyizweho nyuma y’uko habonetse “ubusabe bwinshi” bw’abantu bashaka kuyigiramo uruhare, nk’uko ibiro ntaramakuru bya Leta, IRNA, byabitangaje.

Kugeza ubu, nta basirikare ba Amerika barwanira ku butaka bazwi ko boherejwe muri Iran muri iyi ntambara yo mu Burasirazuba bwo Hagati, uretse abitabiriye igikorwa cyo gutabara umusirikare wari mu ndege ya Amerika yahanuwe muri Mata.

Hatami yagize ati “Umuntu wese uzica cyangwa agafata umusirikare wa Amerika wateye igihugu, akamushyikiriza inzego bireba, azahabwa igihembo kingana na 30.000$ n’Ingabo za Repubulika ya Kisilamu ya Iran.”

“Abagore b’intwari b’Abanya-Iran bazakora igikorwa nk’icyo bazahabwa igihembo cyikubye kabiri.”

Hatami yongeye gusaba Amerika kuva mu Burasirazuba bwo Hagati, avuga ko abasirikare bayo “batagifite uburenganzira bwo kwinjira mu Kigobe cy’Aba-Perse, Ikigobe cya Oman cyangwa mu Muhora wa Hormuz.”

Intambara hagati ya Tehran na Washington yatangiye ku wa 28 Gashyantare, ubwo Amerika na Israel byagabaga ibitero kuri Iran.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages