Byatangiye Trump anenga Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Léon XIV, akamwita umunyantege nke ku guhangana n’icyaha, akaba adashoboye muri politiki y’ububanyi n’amahanga.
Hari nyuma y’uko Papa Léon XIV agaragaye yamagana ibitero bya Amerika na Israel kuri Iran ndetse yagaragaje ko ibikangisho bya Trump byo kurimbura Iran bidakwiye ahubwo ari ugukururira abaturage ibyago.
Nyuma Trump yashyize hanze ifoto yakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano, imugaragaza ameze nka Yezu uri gukiza umugabo, uryamye ku gitanda bisa nk’aho arwaye.
Yaje kuyisiba nyuma y’uko abantu benshi bari bakomeje kumunenga, ariko ashyiraho indi igaragaza Yezu amufashe ku rutugu.
Ambasade ya Iran muri Tajikistan, yashyize hanze amashusho agaragaza Yezu ajugunya Trump mu muriro.
Aya mashusho atangirana ifoto Trump yashyize hanze, asa n’uri gukiza umuntu, nyuma hakaza undi mugabo ugaragaza ko ari nka Yezu akamukubita urushyi rukomeye rumuvusha amaraso, ahita amujugunya mu rwobo rurimo umuriro mwinshi.
Ubusanzwe Iran na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ntibicana uwaka, ariko muri iyi myaka byabaye bibi kurushaho. Ibitero bya vuba bya Israel na Amerika byangije byinshi muri Iran, byica n’abayobozi benshi b’i Tehran.
Iran na yo yarihimuye, gusubiza ibitero by’abanzi bayo byajyanye no gufunga umuyoboro wa Hormuz unyuzwamo 20% by’ibikomoka kuri peteroli bikoreshwa ku Isi.
Ibi byatumye ibikomoka kuri peteroli bizamuka kuko mbere y’uko intambara ya Iran itangira ibikomoka kuri peteroli bidatunganyije byaguraga 70$ ku kagunguru. Muri Werurwe ho byageze no ku 119$.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!