Ku wa Gatatu tariki 12 Kanama 2026, Trump yanditse ku rubuga rwe, Truth Social avuga ko Amerika “ifite ubugenzuzi busesuye ku Muhora wa Hormuz”, anongeraho ati “Ntekereza ko tuzabugumana.”
Umuvugizi w’Ingabo za Iran, Ebrahim Zolfaghari, yavuze ko ibyo Trump yatangaje ari “ibinyoma n’ibihimbano”, ashimangira ko uyu muhora ukiri mu maboko ya Iran.
Ati “Ibivugwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ko ubwato buri kunyura mu Muhora wa Hormuz mu buryo busanzwe […] ni ibinyoma n’ibihuha.”
Zolfaghari yavuze ko Umuhora wa Hormuz “ugenzurwa kandi ucungwa mu buryo busesuye na Repubulika ya Kiyisilamu ya Iran”, ndetse ko nta bwato bw’ubucuruzi cyangwa ubwikorera peteroli bushobora kuwunyuramo butabiherewe uburenganzira kandi butagenzurwa n’ingabo za Iran.
Iran yakomeje kugenzura Hormuz kuva intambara yayo na Amerika yatangira ku wa 28 Gashyantare 2026, aho ubwato busabwa kubanza kubona uburenganzira no kwishyura mbere yo kuhanyura.
Ku wa Kane, Umuyobozi w’ingabo za Basij, zikorera munsi y’Umutwe w’Ingabo zidasanzwe za Iran, Revolutionary Guards, Hossein Taeb, na we yavuze ko Umuhora wa Hormuz ukiri mu maboko ya Iran.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araghchi, na we yavuze ko Amerika ikomeje kwibeshya ku bijyanye n’umuhora wa Hormuz.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!