Ku wa 26 Gicurasi, Ingabo za Amerika ziri mu Burasirazuba bwo hagati zagabye igitero mu majyepfo ya Iran hagamijwe kurasa ubwato bashinja gushaka gutega ibisasu byo mu bwoko bwa mine mu nzira ya Hormuz.
Ibitangazamakuru byo muri Iran byatangaje ko iki gitero cyibasiye cyane ubwato bw’ingabo za Iran hakicwamo batatu mu bari baburimo. Iki gitero ni kimwe mu bikomeye byagabwe kuva ku wa 7 Gicurasi.
Umuyobozi w’Ingabo zirwanira ku butaka no mu kirere muri Iran, Seyyed Majid Mousavi, yavuze ko iki gitero kigaragaza ukurenga ku byari byemeranyijweho ku wa 8 Mata 2026.
Ati “Hongeye kubaho kurenga ku gahenge mu gihe cy’ibiganiro, bikozwe n’umwanzi.”
Yashimangiye ko Islamic Revolutionary Guard Corps (IRGC) yiteguye kugaba ibitero byo kwihorera no kubahiriza amabwiriza y’umugaba w’ikirenga w’ingabo.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Iran yasohoye itangazo ryamagana ibi bitero, ivuga ko Amerika izaryozwa ibyo yakoze kandi ikishyura ingaruka z’ibikorwa by’ubushotoranyi kandi bidafite ishingiro.
Ibitero byagabwe ku wa 26 Gicurasi byakurikiye ibyatangajwe n’abayobozi b’impande zombi bavugaga ko amasezerano ari hafi gusinywa. Gusa Perezida wa Amerika Donald Trump yavuze ko abari mu biganiro batagomba kwirukira gusinya amasezerano, ahubwo yabasabye gufata umwanya bakemeranya ku biri mu masezerano.
Intambara ya Amerika na Iran yatangiye ku wa 28 Gashyantare 2026. Yangirikiyemo byinshi ndetse abayobozi bakomeye ba Iran bayigwamo, ariko inagira ingaruka nyinshi ku bukungu bw’Isi kuko inzira ya Hormuz yafunzwe inyuzwamo ibicuruzwa byinshi birimo 20% bya peteroli ikoreshwa ku Isi buri munsi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!