00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Iran yashinje Amerika kurasa ibikorwaremezo bya gisivili

Yanditswe na IGIHE
Kuya 17 July 2026 saa 03:43
Yasuwe :

Iran yashinje Amerika kugaba ibitero ku bikorwaremezo bya gisivili birimo ibiraro, inzira za gariyamoshi n’ikibuga cy’indege.

Abategetsi ba Iran n’ibitangazamakuru bya Leta bavuze ko ibitero byagabwe hakoreshejwe indege. Icukumbura rya BBC ryemeje ko igitero cyangije kimwe mu biraro byo mu ntara ya Hormozgan.

Igisirikare cya Amerika gikorera mu Burasirazuba bwo Hagati nticyatangaje urutonde rw’aho cyateye, ariko cyavuze ko ibikorwa byari bigamije guca intege ingabo za Iran.

Perezida wa Amerika, Donald Trump, yari yatangaje mbere ko igihugu cye gishobora kugaba ibitero ku biraro n’ibikorwaremezo by’ingufu bya Iran kugira ngo bahatire Tehran gusubira ku meza y’ibiganiro byo guhagarika intambara.

Iyi ntambara yatangiye ku wa 28 Gashyantare nyuma y’ibitero bya Amerika na Israel kuri Iran, byatumye Iran na yo yihorera itera Israel ndetse n’ibirindiro by’ingabno za Amerika biri mu bihugu byo mu Kigobe cy’aba-Perse.

Mu bitero biheruka, abategetsi bo mu ntara ya Hormozgan batangaje ko abantu barindwi bahasize ubuzima. Bavuze kandi ko ikibuga cy’indege cya Iranshahr, gari ya moshi ndetse n’ibiraro bitandatu byangijwe.

Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe uburenganzira bwa muntu, Volker Türk, yari yaravuze ko “kugaba ibitero ku baturage no ku bikorwa remezo bya gisivili nkana bishobora kuba icyaha cy’intambara.”

Ku rundi ruhande, Ingabo zidasanzwe za Iran (IRGC) zavuze ko zagabye ibitero ku birindiro by’Abanyamerika muri Oman ndetse no ku bindi bikorwa biri muri Kuwait na Bahrain.

Iran yashinje Amerika kurasa ibikorwaremezo bya gisivili

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages