Ibi bitero byagabwe ku wa 21 Nyakanga, umunsi wa 10 wikurikiranya w’intambara yubuye hagati ya Amerika na Iran.
Ubuyobozi Bukuru bw’Ingabo za Amerika bwatangaje ko barashe ibigo by’ingabo, intwaro zo mu mazi, aharasirwa misile na drones, ndetse n’ubwirinzi bwo mu kirere bwa Iran.
Minisiteri y’Ubuzima muri Iran yavuze ko ibitero bya vuba bya Amerika byahitanye abasivili 50, abandi 500 barakomereka.
Iran na yo yatangaje ko yagabye ibitero ku bigo bya gisirikare bya Amerika muri Kuwait, ibikorwaremezo byo muri Bahrain bifitanye isano na sosiyete ya Amazon, ndetse no ku birindiro by’ingabo za Amerika zirwanira mu kirere bya Sheikh Isa muri Bahrain. Muri Kuwait, Iran yavuze ko yagabye ibitero ku bigo bya gisirikare by’ingabo za Amerika, mu gihe ubuyobozi bwatangaje ko bwarashe drones eshanu za Iran.
Nzira ya Hormuz, ubwato butwara ibikomoka kuri peteroli bwatewe igisasu, bituma abari baburimo babuta bahungishwa n’ubwato buto bw’ubutabazi.
Abashinzwe umutekano wo mu mazi batangaje kandi ko urujya n’uruza muri iyi nzira inyuzwamo ibikomoka kuri peteroli rwagabanyutse cyane.
Perezida Donald Trump yavuze ko ibitero bya Amerika byari ibyo guhorera abasirikare bayo bishwe. Yagize ati “Igihe cyose Iran izica umusirikare w’Umunyamerika, izabiryozwa inshuro nyinshi.”
Aba-Houthi bashyigikiwe na Iran na bo batangaje ko bashobora gufunga inzira z’ubwato bujya muri Arabie Saoudite, ibintu bishobora kurushaho guhungabanya ubucuruzi n’ubwikorezi bwa peteroli ku Isi.
Ibiciro bya peteroli byazamutse hafi 2%, mu gihe Amerika yasabye abaturage bayo bo hirya no hino ku Isi kwitonda kubera umwuka mubi ukomeje kwiyongera mu Burasirazuba bwo Hagati.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!