Ibi byatangajwe n’Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Iran, Esmaeil Baqaei, ku wa 20 Mata 2026, agaragaza ko igihugu cye nta gahunda gifite yo kongera kujya mu biganiro.
Ati “Nta gahunda dufite yo kujya mu bindi biganiro ndetse nta mwanzuro urafatwa kuri ibi bintu.”
Akomeza agaragaza ko impamvu Iran itazitabira ibiganiro ari uko ibya mbere ntacyo byatanze ndetse ko uburyo Amerika yitwara atari iby’igihugu gishaka kurangiza intambara mu mahoro.
Ati “Nubwo ivuga ko ishaka ko bica mu nzira ya dipolomasi ndetse yiteguye kujya mu biganiro, imyitwarire ya Amerika ntabwo igaragaza ko ikomeye ku mugambi wo kuyoboka inzira ya demokarasi.”
Ibi bibaye mu gihe Perezida wa Amerika, Donald Trump, yari yamaze kwemeza ko azohereza intumwa muri Pakistan. Ni mu gihe yabonye ko ibyo gukangisha kwangiriza ibikorwaremezo by’ingufu bya Iran ntacyo bitanga.
Intambara ya Amerika, Israel na Iran yatangiye ku wa 28 Gashyantare 2026, ubwo Amerika yagabaga ibitero muri Iran byasize byishe abayobozi bakuru bari mu nama i Tehran barimo Ayatollah Ali Khamenei wari umuyobozi w’Ikirenga wa Iran.
Kimwe mu ngaruka zikomeye zatewe n’iyi ntambara ni ifungwa ry’inzira ya Hormuz inyuramo 20% by’ibikomoka kuri peteroli byoherezwa ku Isi yose, yafunzwe na Iran.
Ibi byatumye ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ku Isi bitumbagira, Amerika itangaza ko Iran nidafungura iyo nzira iraza kuyirimbura.
Igihe Amerika yari yahaye Iran cyararangiye ariko Pakistan yitambika uwo mugambi wa Amerika wo kurimbura Iran ahubwo isaba ko habaho ibiganiro.
Tariki ya 8 Mata, ibi bihugu byatangiye kubahiriza agahenge mu gihe hari hategerejwe ibiganiro byateguwe na Pakistan.
Hagati aho ku wa 2 Werurwe 2026 hatangiye imirwano hagati ya Israel n’umutwe wa Hezbollah wo muri Libani ushyigikiwe na Iran. Uyu mutwe ni wo watangiye gushotora Israel uvuga ko uri guhorera Ali Khamenei.
Kuko Iran ishyigikiye uwo mutwe yatangaje ko kugira ngo yemere agahenge k’ibyumweru bibiri kasabwe na Amerika, ari uko iyo mirwano muri Libani na yo ihagarara.
Ku wa 17 Mata 2026, nyuma y’uko Israel igiranye amasezerano y’agahenge n’umutwe wa Hezbollah, Iran na yo yahise itangaza ko ifunguye inzira ya Hormuz mu gihe cy’iminsi 10 nibura.
Icyakora ibyo ntibyatinze kuko ku wa 18 Mata 2026, Iran yahise yongera ifunga iyo nzira ishinja Amerika kutubahiriza ibyo bari bemeranyijwe.
Nyuma yo gufungura inzira ya Hormuz, Perezida Trump we yatangaje ko igihugu cye kizakomeza gufunga ibyambu bya Iran biherereye mu kigobe cya Perse. Iran na yo yahise ivuga ko niba Amerika itabifunguye, inzira ya Hormuz yongeye gufungwa.
Abaturage mu bice by’Isi bari guhura n’ingaruka z’iyi ntambara kuko nk’ubu mu Rwanda lisansi yazamutse mu biciro igera ku 2.938 Frw kuri litiro.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!