Igisirikare cya Iran cyashyize hanze amashusho agaragaza igitero cyagabwe ku gikorwaremezo cya Stargate muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.
Stargate ni umushinga w’ubufatanye ufite agaciro karenga miliyari 500$ watangajwe muri Mutarama 2025 na OpenAI, SoftBank, ndetse na Oracle hagamijwe kubaka ububiko bw’amakuru bw’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano ku Isi yose.
Si ibyo gusa kuko ibisasu bya misile bya Iran biherutse kwibasira ububiko bw’amakuru bwa Amazon Web Services buherereye muri Bahrain n’ububiko bw’amakuru bwa Oracle muri Dubai.
Uyu muburo wa Iran ni igisubizo kuri Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, watangaje ko azagaba ibitero ku bikorwaremezo by’abasivili muri Iran, birimo inganda z’amashanyarazi n’iz’amazi, bitarenze ku wa Kabiri, mu gihe Iran yaba itarafungura Umuhora wa Hormuz.
Uyu muhora wafunzwe kuva intambara yatangira muri Gashyantare, bikaba byarateje ibibazo bikomeye mu ngendo z’amato atwara ibicuruzwa hirya no hino ku Isi.
Uretse ibyo, guverinoma ya Iran yatanze gasopo ku zindi sosiyete nini z’ikoranabuhanga z’Abanyamerika, ivuga by’umwihariko ko ibikorwa bya Nvidia na Apple bifite ibyago byinshi byo kwibasirwa muri aka karere.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!