00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Iran yahinduye umuyonga ibirindiro by’igisirikare cya Amerika

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 2 May 2026 saa 10:51
Yasuwe :

Kuva intambara ya Iran na Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangira, Iran imaze kwangiza ibirindiro bya Amerika 16 biri mu bihugu umunani, aho bimwe muri byo byahindutse umuyonga ku buryo bitakongera gukoreshwa.

Ibi ni ibyavuye mu icukumbura ryakozwe na CNN, rigaragaza ko ibyinshi muri ibyo birindiro byari iby’ibanze Amerika yari ifite mu kigobe cy’Abarabu (Arabian peninsula).

CNN igaragaza ko Iran yagiye itera ibi birindiro yototera kwangiza uburyo bw’itumanaho bwa Amerika, radar n’ahabikwa indege za gisirikare, kuko ari ibikoresho bihenze kandi bigoye guhita usimbuza ako kanya.

Mu bikoresho byangijwe harimo indege ya Boeing E3 Sentry, ibarirwa nibura miliyoni 500$.

Umunyamakuru wakoze iri cukumbura, Tamara Qiblawi, yavuze ko mu biganiro bagiranye n’abantu barebaga ibi bikorwa byangirika, bemeje ko Iran yagabye ibitero bikomeye.

Ati “Batubwiye ko babonye ibitero bikomeye kurenza ibyo bahuye na byo muri Iraq na Afghanistan.”

Akomeza avuga ko hashigiwe ku makuru ya Minisiteri y’Intambara ya Amerika (Pentagon), Amerika yakuye abasirikare bayo barenga 90% mu myamya bariho muri iyi ntambara, ku mpamvu z’umutekano muke.

Intambara ya Amerika, Israel na Iran yatangiye ku wa 28 Gashyantare 2026, ubwo Amerika yagabaga ibitero muri Iran byasize byishe abayobozi bakuru bari mu nama i Tehran barimo Ayatollah Ali Khamenei wari Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran.

Imwe mu ngaruka zikomeye zatewe n’iyi ntambara ni ifungwa ry’inzira ya Hormuz inyuramo 20% by’ibikomoka kuri peteroli byoherezwa ku Isi yose, yafunzwe na Iran.

Amashusho ya satellites yerekana ahahereye ibikoresho by'itumanaho bya Amerika byangijwe
Indege zimwe zikomeye z'igisirikare cya Amerika zangijwe na Iran

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages