Trump yarusimbutse kabiri mu mezi ane ashize ubwo hari abantu bashakaga kumurasira mu bikorwa byo kwiyamamaza.
Inzego z’ubutabera za Amerika kuri uyu wa Gatanu zatangaje ko hari umuntu witwa Farhad Shakeri wasabwe na Leta ya Iran kugaragaza umugambi afite wo kwica Trump.
Uwo muntu ngo yari yahawe n’ubundi butumwa bwo kwica abanyamerika n’abanya-Israel imbere muri Amerika.
Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Iran, Esmaeil Baghaei yatangaje ko ibyavuzwe na Amerika ari ibinyoma.
Yavuze ko ari umugambi wa Israel wo gushaka gukomeza kugaragaza Iran nabi mu maso y’amahanga.
Muri Nyakanga Trump yarasiwe mu bikorwa byo kwiyamamaza muri Leta ya Pennsylvania. Icyo gihe yarashwe ugutwi. Ubwa kabiri byabaye muri Nzeri ubwo yari yagiye gukina Golf.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!