Umuvugizi wa White House yagarutse ku myigaragambyo yo muri Iran ku wa 15 Mutarama 2026.
Yavuze ko ubutegetsi bwa Iran bwari bufite gahunda yo kwica abigaragambya 800, ariko buza kwisubiraho nyuma yo gukangwa na Trump.
Ibi bitangajwe nyuma y’amasaha make, Trump avuze ko Iran niyibeshya ikica abigaragambya izahura n’ibyago bikomeye.
Nyuma y’aya magambo ya Trump, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araghchi yavuze ko nta gahunda ihari yo kunyonga abigaragambya.
Ati “Ndababwiza ukuri kandi mfite icyizere ko nta gahunda ihari yo kunyonga aba bantu.”
Nubwo bimeze gutyo, Ambasaderi wa Amerika muri Loni, Mike Waltz, yabwiye akanama k’umutekano k’uyu muryango ko gutera Iran nabyo bigishoboka.
Ati “Trump yarabisobanuye neza, amahitamo yose aracyari ku meza mu guhagarika ubu bwicanyi. Trump ni umugabo urangwa n’ibikorwa, aho kuba imvugo zitagira ibikorwa.”
Iyi myigaragambyo yo muri Iran yatangiye tariki ya 28 Ukuboza 2025. Abaturage batangiye binubira ihungabana ry’ubukungu bw’igihugu, ariko ubu ibibazo bagaragaza byariryongereye kuko ubu bashaka impinduka zikomeye muri politiki.
Bivugwa ko iyi myigaragambyo imaze kugwamo abarenga 2.000, gusa Imibare ntivugwaho rumwe bitewe n’uko Leta ya Iran yahagaritse internet, ndetse itangazamakuru rikaba ritari gukorera mu bwisanzure.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!