00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Iran yagabye ibitero bya ‘gasopo’ ku bwato bw’intambara bwa Amerika

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 June 2026 saa 04:46
Yasuwe :

Ingabo za Iran zirwanira mu mazi zatangaje ko zarashe ibisasu bya misile na drone ku bwato bw’intambara bwa Amerika buri mu kigobe cya Oman, zishinja Amerika kubangamira urujya n’uruza mu mazi, gufatira ubwato bw’ibicuruzwa n’ubutwara ibikomoka kuri peteroli.

Reuters yanditse ko Ingabo za Amerika zikorera muri Burasirazuba bwo Hagati zatangaje ko zahagaritse ubwato butagaragaza igihugu bwanditsemo bwafatiwe ibihano, bwagendaga mu Nyanja y’Abahinde mu ijoro ryacyeye ku wa 4 Kamena.

Izi ngabo zavuze ko zizakomeza gucunga umutekano mu mazi mpuzamahanga no guhagarika ubwato bwifashishwa mu gufasha Iran, aho bwaba bukorera hose.

Kurasana bibayeho mu gihe inzego z’umutekano zo mu mazi za Amerika na Iran zikomeza kurebana ay’ingwe kubera ibihano Amerika yafatiye ubwato bwa Iran butwara ibikomoka kuri peteroli. Iran na yo yanze kuva ku izima ivuga ko izakomeza kunyuza ubwato bwayo mu nzira ya Hormuz yafunzwe na Amerika.

Iyi ntambara yatangiye ku wa 28 Gashyantare 2026, yagize ingaruka ku bukungu bw’Isi kubera inzira ya Hormuz yafunzwe nyamara inyuramo 20% by’ibikomoka kuri peteroli bikoreshwa ku Isi buri munsi.

Ingabo za Iran zirwanira mu mazi zarashe ku bwato bwa Amerika buri mu kigobe cya Oman

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages