Reuters yanditse ko Ingabo za Amerika zikorera muri Burasirazuba bwo Hagati zatangaje ko zahagaritse ubwato butagaragaza igihugu bwanditsemo bwafatiwe ibihano, bwagendaga mu Nyanja y’Abahinde mu ijoro ryacyeye ku wa 4 Kamena.
Izi ngabo zavuze ko zizakomeza gucunga umutekano mu mazi mpuzamahanga no guhagarika ubwato bwifashishwa mu gufasha Iran, aho bwaba bukorera hose.
Kurasana bibayeho mu gihe inzego z’umutekano zo mu mazi za Amerika na Iran zikomeza kurebana ay’ingwe kubera ibihano Amerika yafatiye ubwato bwa Iran butwara ibikomoka kuri peteroli. Iran na yo yanze kuva ku izima ivuga ko izakomeza kunyuza ubwato bwayo mu nzira ya Hormuz yafunzwe na Amerika.
Iyi ntambara yatangiye ku wa 28 Gashyantare 2026, yagize ingaruka ku bukungu bw’Isi kubera inzira ya Hormuz yafunzwe nyamara inyuramo 20% by’ibikomoka kuri peteroli bikoreshwa ku Isi buri munsi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!