Itangazo ryasohowe n’umutwe w’ingabo zidasanzwe za Iran (IRGC) rivuga ko guhera kuri uyu wa 11 Kamena 2026, nta bwato butwara ibikomoka kuri peteroli cyangwa ubwikorera ibindi bicuruzwa bwemerewe kunyura muri uyu muhora, kandi ko ubuzabirengaho buzaraswa.
Icyemezo cyo gufunga uyu muhora cyajyanye n’ibitero bikomeye Iran iri kugaba ku birindiro by’ingabo za Amerika biri mu bihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati birimo Bahrain, Koweit na Jordan guhera ku wa 10 Kamena.
IRGC yatangaje ko ibirindiro yarashe birimo ibya Sheikh Isa muri Bahrain, ibya Ali Al Salem n’ibya Ahmad Al Jaber muri Koweit n’ibya Al-Azraq muri Jordan, inarasa ubwato bubiri bwikoreye ibikomoka kuri peteroli bwageragezaga kunyura muri Hormuz.
Iran ivuga ko iri kwihorera kuko ingabo za Amerika zarashe ibirindiro byayo muri Karaj no ku byambu byayo biri ku Muhora wa Hormuz. Amerika na yo isobanura ko yihoreraga kubera kajugujugu yayo yahanuriwe muri Hormuz.
Perezida Donald Trump wa Amerika yatangaje ko ingabo z’igihugu cyabo zizasubiza mu buryo bukomeye nyuma y’aho ingabo za Iran zihanuye iyi ndege yari mu bugenzuzi bw’ibikorwa byo kunyuza ibikomoka kuri peteroli muri Hormuz.
Umuhora wa Hormuz ufatiye runini isoko mpuzamahanga ry’ibikomoka kuri peteroli. Iran yafashe icyemezo cyo kuwufunga ubwo yashozagaho intambara na Amerika na Israel tariki ya 28 Gashyantare, ariko nyuma yoroshya izi ngamba ubwo ibiganiro by’amahoro byari bikomeje.
Mu gihe Umuhora wa Hormuz wari ufunzwe, ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byaratumbagiye ku isoko mpuzamahanga, igiciro cy’akagunguru kabyo kigera ku Madolari 120, mu gihe mbere katarenzaga Amadolari 80.
Ibiciro by’ibindi bicuruzwa cyane cyane ibituruka mu Burasirazuba bwo Hagati nk’ifumbire mvaruganda na byo byahise bihenda bitewe n’ikiguzi cy’ubwikorezi cyazamutse, serivisi yo gutwara abagenzi na yo irahenda.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!