00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Iran yabwiye Trump ushaka ko Hormuz ifungurwa, gusubiza amerwe mu isaho

Yanditswe na IGIHE
Kuya 12 July 2026 saa 07:56
Yasuwe :

Iran yatangaje ko Umuhora wa Hormuz uzakomeza gufungwa kugeza ubwo Leta Zunze Ubumwe za Amerika zihagaritse ibyo Tehran yise “kwivanga mu buryo bunyuranyije n’amategeko” mu karere.

Ibi byatangajwe n’Ingabo zidasanzwe za Iran (Islamic Revolutionary Guard Corps – IRGC), nyuma y’uko Perezida wa Amerika Donald Trump yari yasabye ko uyu muhora ufungurwa burundu kugira ngo amato atwara ibicuruzwa n’ibikomoka kuri peteroli abashe kuwunyuramo.

IRGC yatangaje ko nta bwato buzemererwa kunyura muri uyu muhora kugeza igihe ibibazo byerekeye ibikorwa bya Amerika mu karere bizaba bikemutse.

Yagize iti “Umuhora wa Hormuz uzakomeza gufungwa kugeza igihe ibikorwa bya Amerika byo kwivanga mu karere birangiye. Nta bwato buzemererwa kuwunyuramo.”

Iri tangazo ryaje nyuma y’uko bivugwa ko Amerika yari iri gushyira igitutu ku ntumwa za Iran mu biganiro, kugira ngo batangaze ko uyu muhora ufunguye ku bw’ubwikorezi mpuzamahanga, nyuma y’ibiganiro byabereye muri Oman ku wa Gatandatu.

Iran yavuze ko niba uwo yise “umwanzi” yakoresha ikibazo cyabaye nk’impamvu yo kongera kuyigabaho ibitero, izabyitwaramo bikomeye ndetse igatera ibirindiro by’ingabo z’uwo mwanzi biri muri ako karere.

Ibi bibaye mu gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika zagabye ibitero kuri Iran ku wa Gatatu no ku wa Kane, nyuma y’uko amato atwara peteroli yari yibasiwe n’ibitero mu gace k’Umuhora wa Hormuz. Nubwo Tehran itigeze yemera ku mugaragaro uruhare muri ibyo bitero, mbere yari yaratangaje ko amato yose anyura muri uwo muhora agomba gukurikiza amabwiriza ya IRGC kandi agakoresha inzira zagenwe.

Umuhora wa Hormuz ni imwe mu nzira zikomeye ku isi mu gutwara peteroli, kuko unyuramo igice kinini cy’ibikomoka kuri peteroli bitwarwa ku isoko mpuzamahanga. Gukomeza gufungwa kwayo bishobora kugira ingaruka ku bucuruzi bw’ingufu no ku bukungu bw’ibihugu byinshi.

Gukoresha imvugo ikakaye hagati ya Iran na Amerika bikomeje kongera impungenge z’uko amakimbirane yo mu Burasirazuba bwo Hagati ashobora gukomeza kwiyongera.

Iran yatangaje ko Umuhora wa Hormuz uzakomeza gufungwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages