Aya magambo ya Araghchi yatangajwe ku mbuga nkoranyambaga, aje nyuma y’ibivugwa ko habaye ikibazo kuri uyu muyoboro ku wa Mbere, aho impande zombi zatanze amakuru avuguruzanya ku byabaye.
Ibinyamakuru byo muri Iran byavuze ko iki gihugu cyarashe misile ebyiri ku bwato bw’intambara bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kugira ngo butinjira mu muhora wa Hormuz.
Igisirikare cya Amerika cyabihakanye, gishimangira ko nta bwato na bumwe bwa Amerika bwarashweho. Donald Trump yavuze ko ubwato bubiri bw’ubucuruzi bwa Amerika bwabashije kunyura muri uyu muhora.
Nyuma, Trump yavuze ko Amerika yarashe “ubwato buto” bwinshi, mu gihe Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, UAE, zo zavuze ko zagabweho igitero cya misile na Iran.
Araghchi yanditse ku mbuga nkoranyambaga ko mu gihe ibiganiro birimbanyije muri Pakistan, Amerika ikwiriye kwitonda “kugira ngo itongera gushyirwa mu gihirahiro n’abatifuriza abandi ibyiza”. Yanavuze ko na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu nazo zikwiriye kwitonda.
Yavuze ko umushinga Trump yise uwo kwishyira ukizana, wahindutse umushinga udafite icyo umuze.
Trump yari yavuze ko ibikorwa byo kuyobora ubwato kugira ngo butambuke muri Hormuz, ari igikorwa cyo kwishyira ukizana. Yavugaga ko ubwo bwato bugomba guherekezwa na Amerika, ikabucungira umutekano kuko “buturuka mu bice by’Isi bitagize aho bihuriye na gato n’ibiri kuba muri iki gihe mu Burasirazuba bwo Hagati”.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!