Ibi yabitangaje nyuma y’uko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, aburiye Iran ko Amerika ishobora kongera kuyigabaho ibitero bikomeye mu gihe yagerageza kongera gusubukura gahunda yayo yo gukora intwaro za nucléaire.
Ibi yabivugiye mu biganiro yagiranye na Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, byabereye iwe muri Leta ya Florida.
Abinyujije ku rubuga rwa X, Ali Shamkhani yahise asubiza aba bayobozi, avuga ko Iran ifite ingamba z’ubwirinzi zifite ubushobozi bwo kwirinda ibitero ibyo ari byo byose bishobora kwibasira iki gihugu mbere y’uko biba.
Yavuze ko nihagira igihugu cyohereza ibisasu muri iki gihugu nabo biteguye guhita basubiza vuba kandi mu buryo bukomeye ku buryo bizatungura uwari wagerageje kuyitera mbere.
Perezida wa Iran, Masoud Pezeshkian, nawe yashimangiye ko iki gihugu cyiteguye gusubiza ibitero bazakigabaho mu buryo bukomeye cyane.
Ati “Iran yiteguye gusubiza mu buryo bukomeye igihugu icyo ari cyo cyose kizayigabaho ibitero kandi izagisubiza ku buryo kizabyicuza mu buryo bukomeye.”



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!