Mu cyumweru gishize ibyombo byakoreshwaga mu itumanaho ry’abagize Hezbollah, byaturikiye icyarimwe bihitana hafi 40 mu gihe abasaga 3000 bakomeretse, nyuma yo kwinjirirwa bigategwamo ibiturika.
Hezbollah yashinje Israel kuba inyuma y’iryo turika, ryasize rikangaranyije benshi.
Reuters yatangaje ko Iran nka kimwe mu bihugu bitera inkunga Hezbollah, yamaze guhagarika ikoreshwa ry’ibyombo nk’ibyo mu basirikare bayo babarizwa mu mutwe udasanzwe.
Ibyombo abo basirikare bakoreshaga byiganjemo ibyakorewe mu Bushinwa n’imbere mu gihugu.
Umwe mu bavuganye n’itangazamakuru uri mu buyobozi bwa Iran, yavuze ko hari ba maneko ba Israel banyanyagiye muri icyo gihugu kugeza no ku baturage ba Iran.
Hatangiye iperereza ngo hamenyekane abaturage ba Iran bahemberwa kuba maneko za Israel.
Kugeza ubu ntibiramenyekana irindi tumanaho riri gukoreshwa n’abasirikare basaga 190 000 bagize umutwe w’ingabo zidasanzwe za Iran.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!