Amerika na Iran byongeye guhangana mu bikorwa bya gisirikare mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere, nyuma y’uko ingabo za Amerika zagabye igitero ku birindiro bibiri byari ku kirwa cya Larak, giherereye mu muhora wa Hormuz, nk’uko umuyobozi w’Amerika yabitangaje.
Iki ni cyo gitero cya mbere kizwi Amerika igabye kuri Iran kuva mu mpera za Nyakanga, aho Iran yatangaje ko abantu babiri bishwe abandi babiri bagakomereka.
Ingabo za Iran zizwi nka IRGC zavuze ko zizihorera ndetse zitangaza ko zarashe indege itagira umupilote (drone) y’Abanyamerika yari iri hejuru y’Umuhora wa Hormuz.
Ku ruhande rwa Amerika, Ubuyobozi bw’Ingabo ziri mu Burasirazuba bwo Hagati bwatangaje ko bwakoze igikorwa cyo kurwanya ibikorwa by’amatsinda yari agamije gutega ibisasu muri Hormuz, ibyo bukavuga ko byari bikomeje guteza ikibazo gikomeye ku bwato bunyura muri ako gace.
Nyuma y’icyo gitero, itangazamakuru rya Leta ya Iran ryatangaje ko Iran yasubije igaba ibitero ku birindiro by’ingabo za Amerika muri Jordanie. Ingabo za Jordanie nazo zavuze ko zarashe kandi zigahagarika misile umunani mu gitondo cyo ku wa Mbere.
Ikirwa cya Larak, cyagabweho igitero, giherereye hafi y’icyambu cya Bandar Abbas mu muhora wa Hormuz, ahantu hafatwa nk’inzira ikomeye mu bucuruzi bwo ku isi kuko ari ho amato menshi atwara ibicuruzwa n’ingufu anyura.
Umuvugizi wa IRGC, Hossein Mohebbi, yavuze ko icyo gitero ari “ikosa rikomeye kandi rishobora guteza ingaruka” ku butegetsi bwa Trump, avuga ko Amerika izagerwaho n’ingaruka mu by’ubukungu no mu bya gisirikare.
Perezida wa Iran, Masoud Pezeshkian, yavuze ko igihugu cye kidashaka intambara, ariko ko kizatanga igisubizo gikomeye ku bazagaba ibitero kuri Iran.
Nyuma y’amasaha make, IRGC yatangaje ko yagabye ibitero ku basirikare ba Amerika bari muri Jordanie, mu kigo cya King Hussein n’icya al-Azraq, ikoresheje misile. Iran yavuze ko ibyo bitero byangije ibikorwaremezo bya gisirikare.
Uku kurasana kuje mu gihe umubano hagati ya Washington na Tehran ukomeje kuzamba. Amerika iherutse gutangaza ibihano bishya by’ubukungu kuri Iran bigamije kongera igitutu kuri iki gihugu no kugabanya ubufatanye bwacyo n’ibindi bihugu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!