00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Iran iteganya kujya isoresha ubwato bunyura mu Muhora wa Hormuz

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 19 June 2026 saa 09:57
Yasuwe :

Nyuma y’amasezerano y’amahoro y’ibanze aherutse gusinywa hagati ya Iran na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Tehran yatangaje ko nyuma y’iminsi 60 izatangira gusoresha urujya n’uruza rw’ubwato bunyura mu Muhora wa Hormuz.

Aya masezerano yatangiye kubahirizwa tariki ya 17 Kamena 2026 nyuma y’aho Perezida Donald Trump wa Amerika na Masoud Pezeshkian wa Iran bayashyizeho umukono.

Mu ngingo z’ingenzi ziyagize harimo ko Iran igomba gufungura Umuhora wa Hormuz kandi ntisoreshe ubwato bw’ubwikorezi bunyuramo, Amerika na yo igafungura ibyambu bya Iran yafunze.

Mu gihe ubwato bw’ubwikorezi bwatangiye kunyura mu Muhora wa Hormuz, intumwa ya Iran mu biganiro by’amahoro, Mohammad Bagher Ghalibad, yatangaje ko igihugu cyabo kizajya kigenzura iyi nzira, kandi ko nyuma y’iminsi 60 kizatangira gusoresha ubwato buyinyuramo.

Nyuma y’iyo minsi ni bwo biteganyijwe ko Amerika na Iran bizagirana amasezerano y’amahoro ya burundu ahagarika intambara bidasubirwaho.

Minisitiri w’Ububanyi n’Ahanze wa Arabie Saoudite, Faisal bin Farhan Al Saud, yamaganye gahunda ya Iran, agaragaza ko mbere y’uko intambara yaduka muri Gashyantare 2026, iyi nzira yakoraga neza. Yasabye ko ibintu byasubira uko byahoze.

Iran iteganya kujya isoresha ubwato bunyura muri uyu muhora nyuma y'iminsi 60

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages