Kuri iki Cyumweru, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araqchi, yavuze ko nta biganiro bitaziguye biri kuba hagati y’ibihugu byombi, nubwo ubutumwa bukomeje guhererekanywa hifashishijwe abahuza.
Araqchi yavuze ko Tehran ititeguye gusubira ku meza y’ibiganiro mu gihe Amerika itarahindura imyitwarire yayo no gushyira mu bikorwa ibyo yemeye mu masezerano y’agateganyo.
Ati “Iran na Amerika ntabwo biri mu biganiro. Ibiganiro ntibizatangira mu gihe Amerika ikomeje kutubahiriza amasezerano y’agateganyo yasinywe muri Kamena.”
Aya magambo aje mu gihe hakomeje ibiganiro ku buryo umuhora wa Hormuz, wafungurwa.
Araqchi yavuze ko amasezerano ari gutegurwa hagati ya Iran na Oman ageze mu cyiciro cya nyuma. Icyakora, yashimangiye ko kuyasinya byonyine bitazahita bituma umuhora wa Hormuz ifungurwa.
Ayo masezerano azagaragaza inzira nshya amato azajya akoresha igihe Amerika izaba yamaze kubahiriza ibindi Iran iyisaba, mbere y’uko urujya n’uruza rw’amato rwongera kwemererwa.
Umunyamabanga w’Inama Nkuru y’Umutekano ya Iran, Mohammad Bagher Zolghadr, yavuze ko Amerika igomba “gukosora imyitwarire yayo” kugira ngo Hormuz yongere gufungurwa.
Mu byo Iran isaba harimo ko Amerika ikuraho ibihano yafatiye Tehran kandi ikishyura ibyangijwe n’intambara. Iran kandi ishaka ko hashyirwaho amabwiriza mashya agenga uburyo amato azajya anyura muri Hormuz.
Ku rundi ruhande, Brigadier General Hassan Hassanzadeh wo mu Ngabo zidasanzwe za Iran, IRGC, yavuze ko Amerika na Israel bananiwe kugera ku ntego zabo muri Iran.
Yavuze ko imbaraga z’abaturage n’uburyo umutwe wa Basij witeguye byatumye Iran ikomeza kuba kimwe mu bihugu bifite ijambo rikomeye mu Karere no ku Isi.
Nubwo impande zombi zikomeje guhererekanya ubutumwa binyuze ku bahuza, ibyo Iran isaba n’imyitwarire ishinja Amerika bikomeje gutuma gusubukura ibiganiro bitaziguye hagati ya Tehran na Washington bisa n’ibikiri kure.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!