Kuri uyu wa 17 Nzeri 2025, nibwo uyu mugabo witwa Babak Shahbazi yamanitswe, azira gukusanya no kugurisha amakuru y’ibanga yerekeye ibigo bya mudasobwa n’ibikorwa by’umutekano muri Iran, akabigurisha ku Rwego rw’Ubutasi bwa Israel (Mossad), nk’uko itangazamakuru rya Leta ryatangaje.
Iran imaze imyaka myinshi ihanganye na Israel, aho muri uyu mwaka gusa imaze guhitana abantu icyenda ibakekaho gukorana na Mossad no gufasha ibikorwa byayo mu gihugu.
Shahbazi yakoranye n’uwitwa Esmaeil Fekri nawe wishwe muri Kamena, bombi bakekwaho gukorana na Mossad kuva mu ntangiriro za 2022.
Shahbazi watunganyaga ibikoresho bitanga ubukonje, bivugwa ko yakoresheje uwo mwanya akusanya amakuru y’ibigo bifitanye isano n’urwego rw’umutekano w’igihugu cya Iran, ayakuye mu bubiko bwayo (server).
Umwunganira mu mategeko yari yasabye ko urubanza rwe rujuririrwa mu Rukiko rw’Ikirenga, ariko urukiko rwatesheje agaciro ubwo bujurire.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!