00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Iran ikomeje kuzahazwa n’ibihano yafatiwe na Amerika

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 16 August 2026 saa 10:31
Yasuwe :

Perezida wa Iran, Masoud Pezeshkian yavuze ko kuba igihugu cye gikomeje guhura n’ibibazo by’ubukene n’izahara ry’ubukungu byatewe n’ibihano by’ubukungu Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafatiye iki gihugu bamaze igihe bari mu ntambara.

Intambara ya Amerika na Iran yatangiye ku wa 28 Gashyantare 2026, itangijwe n’ibitero byagabwe na Amerika na Israel. Byatumye inzira ya Hormuz inyuzwamo ibikomoka kuri peteroli bingana na 20% bikoreshwa ku Isi buri bunsi ifungwa.

Perezida Masoud Pezeshkian yavuze ko kuba Amerika yarafatiye ibihano Iran byo gufunga ibyambu byayo bituma bigorana kwinjiza no gusohora ibicuruzwa birimo ibikomoka kuri peteroli muri iki gihugu bituma bahura n’ibibazo by’ubukungu.

Pezeshkian yavuze kandi ko ibisasu byibasiye inganda byagize ingaruka ku mutungo wa Leta.

Ati “Mbere twazanaga ibicuruzwa mu bwato, ariko ubu bigomba kunyura inzira yose mbere yo kutugeraho. Igiciro cy’ibicuruzwa bimaze gutunganywa cyarazamutse. Amafaranga twinjiza na yo yaragabanutse. Twajyaga tugurisha peteroli, ariko ubu ntitukibasha kuyigurisha. Basenye inganda nyinshi, kandi ntitukibasha gukusanyaho imisoro nk’uko byari bisanzwe.”

Yakomeje avuga ko ibitero bikomeye Amerika ikomeza kugaba ku byanya byahariwe inganda muri Iran na byo bigira uruhare mu gutuma imisoro n’amafaranga igihugu cyinjiza bigabanuka ku kigero cyo hejuru cyane.

Amerika yafatiye ibihano ibigo, abacuruzi, ubwato n’abandi bafasha mu kugura cyangwa gutwara peteroli ya Iran, ibiyikomokaho n’ibikomoka ku nganda za peteroli.

Mu 2025–2026, Washington yaguye ibihano ku bwato Iran ikoresha mu buryo buzwo guhimba imyirondoro yabwo, ba nyirabwo n’ibindi kugira ngo ikomeze kugeza peteroli yayo ku masoko mpuzamahanga.

Ubwato n’ibigo by’ubwikorezi bifasha mu gutwara peteroli ya Iran na byo byafatiwe ibihano, bituma kuyigeza ku masoko mpuzamahanga birushaho kugorana no guhenda.

Amabanki ya Iran na yo yashyiriweho imbogamizi zituma bigorana ko icyo gihugu cyishyura cyangwa cyakira amafaranga aturutse mu mahanga, n’ibindi bikorwa mpuzamahanga biragorana.

Amerika yashyize kandi ibihano ku nzego zitandukanye z’ubukungu za Iran zirimo peteroli, inganda, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’izindi.

Muri Nyakanga 2026, Minisitiri w’Intambara wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Pete Hegseth, yavuze ko intambara bahanganyemo na Iran yatwaye hafi miliyari 37,5$ kuva yatangira muri Gashyantare uyu mwaka.

Perezida wa Iran, Masoud Pezeshkian, yagaragaje ko bakomeje kuzahazwa n'ibihano bafatiwe na Amerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages