00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Iran igiye kongera kubaka inganda za nucléaire zasenywe na Israel

Yanditswe na IGIHE
Kuya 4 November 2025 saa 04:47
Yasuwe :

Perezida wa Iran, Masoud Pezeshkian yatangaje ko igihugu cye kizongera kubaka inganda zitunganyirizwamo ingufu za nucléaire zasenywe n’ibitero bya Israel.

Perezida Pezeshkian yavuze ko ingufu za nucléaire batunganya zitagamije ikibi ahubwo zifasha mu bikorwa bigamije iterambere ry’abaturage.

Inganda nini za nucléaire za Fordow, Natanz na Isfahan zagabweho ibitero zirangirika bikomeye. Israel yavugaga ko Iran igeze kure umugambi wo gutunganya intwaro za nucléaire hagamijwe ikibi.

Pezeshkian ati “Ubuhanga muri siyansi ni umutima w’ubwenge bw’ahanga bacu mu bya siyansi. Gusenya inyubako n’inganda nta kibazo bizadutera, tuzongera tuzubake kandi zifite ingufu kurushaho.”

Yavuze ko ingufu za nucléaire ari ngari cyane ku buryo aho zikoreshwa mu bijyanye n’intwaro ari ho hato cyane.

Perezida wa Iran Masoud Pezeshkian yavuze ko bagiye kongera kubaka inganda za nucléaire zasenywe na Israel

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages