Urubanza rw’aba bagore rwatangiye kuburanishwa mu ntangiriro z’uyu mwaka.
Leta ya Iran ivuga ko itabakatiye iki gihano kubera ko baryamana bahuje ibitsina, ahubwo ko ari byatewe n’ibyaha byo gucuruza abana b’abakobwa, bababeshya ko bagiye gushakirwa amashuri bikarangira bajyanywe mu bucakara.
Ibi birego byamaganwa n’abantu batandukanye birimo n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu nka ‘Amnesty International’ ivuga ko aba bagore bazira kuba bavuganira ikiremwamuntu ndetse n’imyemerere yabo mu guhuza ibitsina.
Amnesty ivuga ko Zahra Sadiqi Hamedani uzwi nka Sareh bakunze kugaragara baharanira uburenganzira bw’igitsinagore n’ubw’abaryamana bahuje ibitsina.
Impirimbanyi muri Iran zivuga ko iki gihugu kiziza aba bagore kwamamaza no gushyigikira abaryamana bahuje ibitsina.
Sareh w’imyaka 31 na Elham Choubdar w’imyaka 24 bahujwe n’ubucuruzi bw’ikoresho byifashishwa n’abagore bakora makeup, kuva ubwo baba inshuti z’akadasohoka.
Sareh ukomoka mu mujyi wa Naqadeh ho muri Iran yigeze kubana n’umugabo babyarana umuhungu n’umukobwa nyuma baza gutandukana.
Ntabwo ari umwe mu baryamana bahuje ibitsina bazwi cyane, ariko abamuzi bavuga ko akunda gusakaza amashusho ashyigikira abaryamana bahuje ibitsina ndetse aharanira uburenganzira bwabo.
Sarez yabwiye BBC ko impamvu ituma avuganira aba bantu ari uko adashaka ko nabo banyura mu makuba yanyuzemo.
Mu 2021 uyu mugore yavuze ko ibyifuzo bye bya mbere ari ukuzamura ibendera ry’abaryamana bahuje ibitsina (rainbow flag) muri Iran mu kumenyesha ko nabo bahari.
Amakuru ava muri Iran avuga ko Sarez yafatiwe ku mupaka uhuza iki gihugu na Turikiya, aho yashakaga gusaba ubuhungiro.
Turukiya bivugwa ko ubu icumbikiye impunzi z’abanya-Iran baryama n’abo bahuje ibitsina bahunze iki gihugu mu gutinya ko bagirirwa nabi.
Ubusanzwe Iran ikunze guhanisha igihano cy’urupfu abagabo baryamana bahuje ibitsina ariko ikabashinja gufata ku ngufu, gucuruza ibiyobyabwenge n’ibindi.
Perezida wa Iran Ebrahim Raissi aherutse kuvuga ko ibikorwa byo kuryamana ku bahuje ibitsina ari imyifatire y’umwanda ndetse ko ari uguhonyora umuco.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!