Umuyobozi wa Loni wita ku burenganzira bwa muntu, Volker Türk, yavuze ko ibyo bintu bibabaje, avuga ko igihe kigeze ngo Iran ihagarike igihano cy’urupfu.
Yagize ati “Birababaje cyane kubona umubare w’abantu bicwa kubera igihano cy’urupfu muri Iran, umubare ugenda wiyongera buri mwaka. Igihe kirageze ngo Iran ihagarike uku kwiyongera kw’ihohoterwa.”
Yakomeje avuga ko igihano cy’urupfu kitajyanye n’uburenganzira bwo kubaho kandi gishyira mu kaga gakomeye abantu bashobora kuba barengana.
Uyu mubare w’abantu bishwe kubera igihano cy’urupfu ni wo munini cyane umaze kubarurwa mu myaka icyenda ishize, kandi wiyongereyeho 6% ugereranyije n’umwaka wa 2023 kuko ho hishwe abantu 853.
Muri abo bishwe kandi harimo abana batanu biciwe ibyaha bakoze bataragira imyaka 18, ibintu amategeko mpuzamahanga abuza.
Ubwinshi bw’abishwe bashinjwaga ibyaha bijyanye n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, abagaragaje kutavuga rumwe na leta ndetse n’abafatiwe mu myigaragambyo yo mu 2022 yamaganaga ihohoterwa rikorerwa abagore.
Abaharanira uburenganzira bwa muntu bavuze ko ibyaha bijyanye n’ibiyobyabwenge bidakwiriye gushyirwa mu rwego rw’ibyaha bikomeye bihanishwa urupfu, nk’uko amategeko mpuzamahanga abiteganya.
Loni isaba Iran guhagarika iyi mikorere ndetse igashyira imbere uburenganzira bwa muntu mu mikorere yayo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!