Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa, Jacques Kabale, yagize icyo asobanura ku gukosora kwakozwe n’Umunyamakuru w’iyi televiziyo, Damien Thevenot, wasabye imbabazi agaragaza ko ari amakosa yakoze mu kiganiro “Télé Matin” cyo ku wa 31 Mutarama 2015.
Muri iki kiganiro hari hatumiwe Umuyobozi w’Itsinda ry’Abanyamakuru b’Ikinyamakuru Paris-Match, Olivier Royant, wahamije imbere y’amahanga ko “mu 1994[...] habaye ibintu bidasanzwe mu maso y’amahanga (Jenoside y’Abanyarwanda) aho Abahutu bari bagiye kumarirwa ku icumu n’Abatutsi”, anifashisha amafoto agaragaza impunzi z’Abahutu bavaga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu 1996.
Itangazo ryasinywe na Ambasaderi Kabale mu cyumweru gishize ryagaragaje ko bababajwe cyane n’uko aba banyamakuru bombi bikiza mu gusaba imbabazi kandi barakoze amakosa akomeye mu gutangaza amateka agoretse asiga urujijo mu basigiwe ibikomere na Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yibukije ko habayeho Jenoside imwe yakorewe Abatutsi mu 1994, igahagurutsa umuryago mpuzamahanga, abakurikiranywe bagahabwa ubutabera mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, harimo n’abakurikiranywe bari mu Bufaransa nka Pascal Simbikangwa wamaze no kuburanishirizwa muri iki gihugu.
Mu ijwi ry’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi babajajwe n’ibyo bumvise bakanibonera kuri iyi televisiyo, Ambasaderi Kabale yasabye ubuyobozi bw’iyi nsakazamashusho ko bwakwirinda ko amakosa nk’aya yakongera kwisubiramo.
Yababajwe kandi n’uko “nyuma y’imyaka 20 ishize habayeho Jenoside yakorewe Abatutsi, n’imyaka igera kuri 70 habaye iy’Abayahudi, hacyumvikana amajwi cyangwa inyandiko byuzuye ubujiji no kudaha agaciro ibyazibayemo.”
Na bamwe mu Bafaransa batunguwe no kumva amateka ya jenoside acuritse...
Fabrice Tarrit, Umuyobozi w’Umuryango udaharanira inyungu wita ku kurwanya inzara, ruswa n’Akarengane mu Bihugu bikiri mu nzira yAmajyambere, yandikiye ubuyobozi bw’Imirongo ya Televiziyo y’u Bafaransa kuri iki kiganiro kigufi yemeza ko cyari cyuzuyemo gupfobya.
Urwandiko yandikiye ubuyobozi bwa France Télévisions rutangira rugira ruti “Twahungabanyijwe cyane n’ibyo umunyamakuru w’umurongo wanyu, Damien Thevenot, yaganiriye na Olivier Royan mu kinganiro kimenyerewe cyane, Télé Matin.
[...] Ikiganiro cyari kigufi ariko kirasa ku ntego. Umunyamakuru Damien yahinduye ikiganiro, ahagarika ifoto ubundi ayiharira umutumirwa we (Olivier) wayise: ’Indi foto ibabaje yo mu 1994, ya Jenoside yakorewe Abahutu ikozwe n’Abatutsi;’ Kuki iyi foto mwayihisemo?
N’ubu twahungabanyijwe n’uburyo mwasabyemo imbabazi mugashyiramo ko ‘Jenoside yo mu Rwanda ari Jenoside yakorewe Abatutsi n’Abahezanguni b’Abahutu.’ Mugasoza muti ‘Nuko! (Voilà)’ bishobora gusobanurwa mu buryo butandukanye.”
Yakomeje agaragaza ko u Bufaransa butari mu bihugu byakabaye bitangaza amateka agoretse ku byabaye mu Rwanda bikamenyekana ku Isi hose mu gihe bivugwa ko bwagize n’uruhare rukomeye muri yo.



















TANGA IGITEKEREZO